Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gufungura abayobozi ba Hoteli Urubuto yahoze yitwa Dayenu ifite piscine iherutse gupfiramo umuntu.
Ku mugoroba wa taliki 15 Mutarama 2026 nibwo muri hoteli yitwa Urubuto humvikanyemo inkuru mbi.
Muri piscine y’iyi hoteli Urubuto iherereye mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haguyemo umusekirite ndetse arapfa.
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza, mbere na mbere hafungwa nyiri hoteli ariko manager wakoraga nijoro muri iriya hoteli, kimwe na maître nageur (ushinzwe kwigisha abaza koga muri piscine) bacika inzego z’umutekano.
Nyuma baje gushakishwa, ntibyatinda, manager w’iriya hoteli ukora ijoro na maître nageur baza gufatwa na bo bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Bariya bose uko ari batatu, RIB yatunganyije dosiye yabo ijyanwa mu Bushinjacyaha, ariko buza kubarekura, ubu barafunguwe.
Abakekwa bose uko ari batatu bavuga ko nta ruhare bagize mu rupfu rwa nyakwigendera, bakavuga ko nyakwigendera ahubwo yari afite inshingano zo kubarindira umutekano batari no gukeka ko yari kujya muri iyo piscine, kandi ashinzwe kurinda umutekano wayo. Maître nageur we ngo yari yatashye akazi yagasoje.
Aba bakekwaga bakavuga ko nyakwigendera ntawamutaye mu mazi ahubwo yaguyemo by’impanuka yijyanyemo koga.
Iriya piscine si ubwa mbere ipfiriyemo umuntu, nyakwigendera akurikira abanyeshuri babiri bo mu ishuri rya Saint Peter secondary school na bo bapfiriyemo mu mwaka wa 2017. Nabwo inzego z’umutekano zafunze abantu ariko ntihashize igihe barafungurwa.
Iyi piscine yapfiriyemo abantu yabaye ifunzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *