Abimuwe ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo II bateganyirijwe ingurane ya miliyari 70 Frw
Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yateganyije agera kuri miliyari 70 Frw y’ingurane igenewe z’abafite imitungo yegereye ahari kubakwa urugomero runini rwa Nyabarongo II.
Umukozi wa REG ushinzwe imishinga yo gutunganya ingufu, Higaniro Theoneste, yasobanuye ko muri aya mafaranga harimo azahabwa abaturage mu buryo butaziguye, andi yifashishwe mu bikorwa byo kububakira inzu bazaturamo.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Gakuba Felix, yasobanuye ko bamwe mu baturiye ahari kubakwa uru rugomero bamaze kwimurwa kandi ko bahawe ingurane, ubu hakaba hakomeje isesengura ku mitungo yaho.
Gakuba yagize ati “Ku bazagirwaho ingaruka n’ibigize urugomero, imitungo yabo n’imibereho yabo biri gusesengurwa. Bazimurirwa mu nzu zigezweho hafi y’aho bari batuye, bahabwe ibyangombwa nkenerwa nk’amashuri n’ibigo nderabuzima. Bazabona inyungu kandi mu bikorwa by’ubukungu bifite aho bihuriye n’urugomero.”
Urugomero rwa Nyabarongo II rwatangiye kubakwa mu 2022, ku buso bwa hegitari 600 mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi na Muhondo mu Karere ka Gakenke. Byitezwe ko uyu mushinga uzatanga ingufu za Megawatt 43,5, unatange amazi yo kuhira imyaka kuri hegitari 20.000.
Eng. Uwera Jane ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’uru rugomero yagize ati “Tubona izi Megawatt 43,5 zizaza ari inyongera mu gufasha gahunda yacu nk’u Rwanda kugera ku ntego twiyemeje. Uyu mushinga wahaye abaturarwanda akazi. Kugeza uyu munsi dufite abantu barenga 500 ariko bagenda biyongera umunsi wundi bitewe n’imirimo igezweho iri gukorwa.”
Sosiyete Sino Hydro Corporation iri kubaka uru rugomero igaragaza ko imirimo igeze kuri 50%. Biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2028, rukazatwara miliyari 214 Frw.
Byitezwe ko nihamara kubakwa igikuta kirekire cy’uru rugomero muri Nyabarongo , inyuma yacyo hazaba ikidendezi kinini cy’amazi. Ni muri rwo rwego Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije umushinga wo kugihindura ikiyaga.
Eng. Uwera yasobanuye uko bizagenda, ati “Icyo gikuta nikimara kuzura, ayo mazi azaba yuzuye hano, ari ikidendezi. Kizuzura gisubire inyuma, ni ibilometero 67 uvuye hano. Ni ukuvuga rero iki kiyaga, amazi namara kuzura, akagera hariya hejuru y’urugomero, tuzayayobora muri iyi myobo minini mubona, ajye ku mamashini kubyara ingufu.”
Iki kiyaga kizahuza Akarere ka Nyabihu, Musanze, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Muhanga, Kamonyi na Nyarugenge. Kizaba ari icya kane kinini mu Rwanda, gikubye kabiri icya Muhazi.
Biteganyijwe ko urugomero rwa Nyabarongo II ruzuzura mu 2028

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *