skol

Agathe Kanziga ni umujenosideri uri mu bayiteguye- Minisitiri Dr. Bizimana

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umugore wa Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, Agathe Kanziga ari umujenosideri uri mu bayiteguye nubwo akomeza kwihunza uruhare rwe ndetse n’abahungu be bakaba barahagurukiye gutagatifuza se.

Kanziga yari mu bagize Akazu, itsinda rigari ryarimo bagize umuryango we n’abandi ba hafi ya Habyarimana bagize uruhare mu guhembera no gutegeka ko Abatutsi bicwa. Ni ibirego yahakanye imyaka myinshi.

Yavuye mu Rwanda ajya i Burayi tariki ya 9 Mata 1994, ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, inshuti ikomeye ya Habyarimana.

Kuva yagera mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye inshuro zitabarika ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku ruhare ashinjwa muri Jenoside cyangwa se ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwamuburanishiriza aho ari ariko ntabwo byigeze bikorwa.

Ubwo yari mu birori byo kumurika igitabo cyanditswe na Yolande Mukagasana, Minisitiri Dr. Bizimana, yerekanye ko kuri ubu usanga gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byiganje mu rubyiruko by’umwihariko abana bakomoka ku bajenosideri.

Yatanze urugero ku muryango wa Habyarimana wateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuri ubu ukaba usigaye wihunza uruhare rwawo.

Yashimangiye ko umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga na we ari umujenosideri kuko ari mu bayiteguye.

Ati “Umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga na we ni umujenosideri uri mu bayiteguye rwose. Ariko abahungu be, uwitwa Jean Luc na Léon Habyarimana ubwo ni abahungu ba Habyarimana, ubu badukanye kwirirwa batagatifuza se Juvénal Habyarimana wateguye Jenoside wanashyizeho umugambi wayo. Bamugira intungane iri aho ngaho, igitangaza nyamara ni umwicanyi ruharwa.”

Nubwo akenshi, Agathe Kanziga yagaragazwaga nk’umugore w’Umukuru w’Igihugu gusa, yari umwe mu bantu bari ku isonga ry’ubutegetsi, aho yari mu mutima w’itsinda rya politiki n’igisirikare ryateguye kandi rishyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agatha Kanziga Habyarimana yangaga Abatutsi urunuka akanabanena ndetse ibi bishimangirwa n’uburyo atavuze rumwe na bamwe mu bana be bakundanye bakanashaka gushyingiranwa n’Abatutsi.

Urugero ni umuhungu we w’imfura Jean-Pierre Habyarimana ubwo yari umunyeshuri mu Bufaransa. Icyo gihe ngo yahahuriye n’umukobwa ukomoka mu muryango w’umwami wa Ethiopia, Haile Selassie, barabengukana ariko akojeje nyina ko agiye gushyingiranwa n’uwo mukobwa nyina abyamaganira kure avuga ko uwo mukobwa afite imiterere nk’iy’Abatutsi.

Kanziga yahisemo gushyingira uwo muhungu we umukobwa wa Kabuga Felicien na cyane ko Kabuga na Kanziga bari bafitanye ubushuti bukomeye.

Ntibyarangiriye aho kuko n’ubundi murumuna wa Jean Pierre witwa Léon na we byarangiye ashakanye n’undi mukobwa muto wa Kabuga.

Uruhare rwa Kanziga mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kanziga yari asanzwe afitiye urwango Abatutsi, ariko ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo yamenyaga ko ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, ibintu byahinduye isura ndetse birushaho kujya irudubi.

Yaba Kanziga, basaza be ndetse na Perezida Habyarimana ku bufatanye n’abandi bari bagize Akazu, bakajije umurego mu bikorwa byo gutegura umugambi wabo wa Jenoside.

Kanziga yafataga Abatutsi nk’abantu baciriritse ku buryo atanigeze ashyigikira imishyikirano ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Kanziga azwiho kuba yaragize uruhare mu nama zateguraga ikorwa rya Jenoside ndetse akanatera inkunga imishinga y’Interahamwe yo gutegura no kugerageza uko jenoside izakorwa.

Igihe ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Agatha Kanziga, Habyarimana n’ingabo ze nabo batangiye kwica Abatutsi ku bwinshi.

Hari ijoro rimwe ryo muri Mutarama, 1991 ahagana saa munani z’ijoro ryabereyemo inama rukokoma yahuje Agatha Kanziga, Perezida Habyarimana hamwe n’abandi bantu mu bari bagize Akazu barimo Joseph Nzirorera hamwe na Perefe wa Ruhengeri, Charles Nzabagerageza wasimbuye Protais Zigiranyirazo ndetse na Perefe wa Gisenyi, Come Bizimungu na Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida.

Iyi nama yasize hemejwe icyo bise ‘Umuganda’, aho hari abasivile b’Abahutu bigishijwe imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n’inkotanyi yose bahura bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.

Hanateguwe ingengo y’imari izifashishwa muri icyo gikorwa ku buryo hemerejwemo agera ku bihumbi 110 by’amadolari ya Amerika, yagombaga kwifashishwa mu kubona intwaro, lisansi, imodoka n’ibindi bikoresho. Si ibyo gusa kuko hari n’ahandi Kanziga yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kwifashishwa mu kugura imyenda y’Interahamwe.

Kanziga yitabiriye izindi nama zigamije gutegura Jenoside harimo iyo yayoboye yabereye mu rugo kwa Pascal Simbikangwa i Remera muri Mutarama 1991, iyabereye mu rugo kwa Colonel Sagatwa ari nayo Kabuga Félicien yasabiwemo gutanga inkunga ye ndetse n’indi nama yayobowe na Kanziga mu 1993 mu rugo rwa Wellars Banzi i Gisenyi.
Ku wa 27 Gashyantare, 1994 nabwo Agathe Kanziga yitabiriye inama yari igamije gukusanya amafaranga yo gufasha Interahamwe, iyo nama ikaba yarabereye muri hoteli y’umugabo we yari i Rebero yitwaga Hotel Rebero L’Horizon. Iyi nama yagannye ku musozo ku habonetse miliyoni 3 Frw.

Binavuga ko Kanziga n’ikipe ikomeye y’abo mu muryango we yari amaze kubaka, bageze ku rugero batagishaka kuvugirwamo na Perezida Habyarimana ndetse bakaba banamukumira mu bikorwa byabo nk’uko babikoze ubwo Habyarimana yajyaga kuri ya hoteli yo ku i Rebero ariko akangirwa n’abacunga umutekano kwinjira babiherewe itegeko na Kanziga wari mu nama na basaza be.

Nubwo bimeze bityo ariko mu kiganiro giheruka gushyirwa hanze, Agatha Kanziga yitarukije uruhare rwe muri Jenoside ndetse no mu miyoborere mibi y’igihugu.

Ni ikiganiro cyanenzwe n’abantu batandukanye bagaragaza ko cyuzuyemo inenge zishingiye ku binyoma uyu mugore avuga n’uburyo hari ibyo yirengagizaga kuvugaho nkana.

Abana b’abajenosideri bakomeje ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ingengabitekerezo ikomeye iri mu bana bakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu ikomeje gutera inkeke ko urwango bakuriyemo rugikomeje.

Ati “Umuhungu wa Zigiranyirazo Protais, witwa Antoine, umuhungu wa Mbonampeka witwa Albert, bose ni abana b’abajenosideri ruharwa ariko ubu birirwa ku mbuga nkoranyambaga bagoreka amateka, bagereka Jenoside kuri FPR Inkotanyi itarigeze iyikora ahubwo yarayihagaritse.”

Yakomeje ati “Muzasanga abana ba Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Mbonyumutwa ubwo ni ukuvuga ngo ni abuzukuru be, kuva ku buzukuru baracyakomeje wa mugambi wa Parmehutu wemeza ko igihugu ari icya gahutu. Abo basore barabyaye, bamwe muri bo bafite n’abuzukuru ariko irondabwoko hutu bonse ribarimo ntabwo bashaka kurireka. Ni benshi rwose nabaha ingero zitagira ingano z’abo bantu.”

Yavuze k’uwiyita Gitifu Sebatware ku mbuga nkoranyambaga, ubusanzwe witwa Uzabakiriho Antoine Alphred, ashimangira ko ari umuntu wishyuriwe amashuri n’ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ubu, akiga ikoranabuhanga, ahabwa akazi mu biro bikuru by’umukuru w’Igihugu ariko aza guhindurwa na se wa bo witwa Felicien Barigira na we w’umujenosideri ruharwa wanabaye umwe mu bayobozi bakuru b’Inteko Ishinga Amategeko.

Yerekanye ko nyina na se (Uzabakiriho Bernard na Nyirabakungu Antoinette) bakoze Jenoside ku Kabutare ndetse baje no kugwa muri gereza bazize uburwayi.

Minisitiri Bizimana yanagaragaje uwitwa Patrick Rugira wo muri Karongi, se Sibomana Metusella yishe Abatutsi bo mu Bisesero, ariko umuhungu we yirirwa atuka FPR Inkotanyi akayandagaza kandi ari nayo yamurihiye amashuri.

Ati “Abo bose mvuga babaye ino, biga kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo yabashyize mu ishuri, ariko ubu bahindutse imbata z’urwango n’irondabwoko bakuriyemo.”

Yashimangiye ko ari ngombwa kumenya ibimenyetso nk’ibyo mu rwego rwo kwigisha abana amateka bashize amanga, hirindwa ko bazafata ibivugwa n’abagoreka amateka.

Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko abana bakomoka ku bajenosideri ari bo badukanye ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga mu kugoreka amateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa