skol
fortebet

Akarere ka Gatsibo karishye ihene z’abaturage 22 ziherutse kwicwa n’urukingo rwa Muryamo

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Akarere ka Gatsibo kakoze igikorwa cyiza cyo gushumbusha abaturage ba Kiziguro nyuma y’aho ihene zabo zapfuye ubwo bazikingiraga uburwayi bwa Muryamo bikarangira uru rukingo ruzihitanye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019,nibwo akarere ka Gatsibo kashumbushije ihene 22 abaturage b’Umurenge wa Kiziguro bapfushije ihene zabo bavuga ko zazize urukingo zatewe. Izi hene zifite agaciro k’ibihumbi 660 by’amafaranga y’u Rwanda

Tariki 9 Kanama 2019 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwatangiye igikorwa cyo gukingira ihene 1479 zibarurwa muri uyu Murenge buvuga ko buri kuzikingira indwara ikunze kwibasira amwe mu matungo magufi yitwa Muryamo,zimwe zihita zitangira gupfa.

Mu mudugudu w’Akabagendo bahakingiye ihene 82 hashize icyumweru kimwe izigera kuri 49 zihita zifatwa n’uburwayi zanga kurisha izahakaga zitangira kuramburura nk’uko bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu babibwiye IGIHE.

Mukangarambe Dancilla wapfushije ihene imwe n’izayo ebyiri, yatangaje ko ikibazo cyatangiye nyuma yuko veterineri w’Umurenge ateye urukingo izo hene.

Yagize ati “Veterineri w’Umurenge yaraje arazikingira agatera urushinge mu nkoro, inkoro iratumba itumbana n’amaboko zikajya zicumbagira, turamuhamagara aragaruka azitera imiti ariko ntizoroherwa, nk’izanjye zo byaranze zanga kurya kugeza zipfuye.”

Mu Karere ka Gatsibo hakingiwe ihene zisaga ibihumbi 30 ariko izo mu murenge wa Kiziguro ntizorohewe n’uru rukingo rwahitanye nyinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa