skol
fortebet

Uko isi yiriwe kuwa 09 Mutarama 2019:MINEDUC yavugurje WDA yari yahagaritse ibigo 69

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri yose azatangirira rimwe kuwa 14 Mutarama 2019,ndetse nta mashuli agomba gufungwa nkuko byari byatangajwe na WDA ku munsi w’ejo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kuba bakomoreye ayo mashuri ya WDA, kuko yagaragaje ubushake bwo kwikosora.

Yagize ati “Hari amashuri y’umyuga n’ubumenyingiro WDA yari yasabiye ko adatangira ariko yagaragaje ubushake n’ibyo agiye guhindura none azatangira. Nyuma y’ukwezi inzego zibishinzwe cyane cyane WDA bazongera bajyeyo barebe ko yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe.”

Kuwa Kabiri taliki ya 08 Mutarama 2019 WDA, yafashe umwanzuro wo gufunga ibigo birindwi, inatanga ibyumweru bibiri ku bindi bigo 62 kugira ngo bibashe gukemura ibibazo bifite hanyuma byongere kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Rwanda Inspiration Back Up yamaze impungenge ba Nyampinga bari bahangayikishijwe n’ibyo basabwaga kujyana mu mwiherero

Kagame Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yamaze impungenge abakobwa batewe ubwoba n’ibikoresho basabwe mu mwiherero wa nyampinga uzatangira kuwa 13 Mutarama 2019.

Mu kiganiro Kagame yagiranye na IGIHE ,yavuze ko impamvu bahisemo kubatuma imyenda yabo, ari uko mu myaka yashize hari abakobwa bagiye babisaba kugira ngo bambare imyenda bihitiyemo ntawe ubangamiwe.

Yongeyeho ko nta tegeko bigeze batanga rivuga ko abazitabira irushanwa bagomba kujya kugura imyenda mishya.

Yagize ati “Ntawe twabwiye ngo genda ugure amapantalo atanu, bemerewe no gukoresha ayo basanzwe bafite. Hari umukobwa utagira umupira w’imbeho? Ikaramu n’urupapuro ntitwabibahaye ku munsi wo gutoranya? Inkweto ndende ntabwo ari zo bari bambaye? Icyo gihe ikanzu ntibiyambitse? Iyo tubatumye ibintu nka biriya ni nk’inama tuba tubagira bitewe n’ibintu bizabera mu mwiherero.”

Ibisabwa aba bakobwa 20 birimo amakanzu atatu n’imwe yakorewe mu Rwanda, amapantalo ya ‘jeans’ atanu harimo imwe y’ubururu n’indi y’umukara, inkweto ndende, ibikoresho bya kwisiga ibirungo mu maso (make up), ubwiteganyirize bw’ubuzima, ibikoresho bazifashisha mu kwerekana impano n’ibindi.

RDC:CENI yiyemeje gutangaza vuba amajwi y’agateganyo yavuye mu matora ya Perezida

Komisiyo y’ amatora muri muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yatangaje ko amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida atangazwa bitarenze amasaha 48.

Iyi komisiyo iri kotswa igitutu n’abatavuga rumwe na Leta kubera gutinza amatora yavuze ko iri gukora ibishoboka byose ngo ibarure neza amajwi ndetse igiye gutangaza amajwi yagateganyo.

Perezida wa CENI Corneille Nangaa yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko bafite akazi kenshi ariko kagiye kugana ku musozo.

Yagize ati "CENI iri gukoresha umuhate ku buryo mu masaha 24 cyangwa 48 ako kazi kaba karangiye. Ni akazi kenshi tudashobora kurangiza mu masaha make.”

Byari biteganyijwe ko uwatsinze amatora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, azatangazwa kuwa 15 Mutarama 2019 ariko bishobora guhinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa