Amapfa ku isonga mu byatume ifaranga ry’u Rwanda rita Agaciro
Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016
Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro muri uyu mwaka wa 2016 ku kigereranyo cya 9,3% ugereranyije n’umwaka washize wa 2015 aho byari 6,8%.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’Abanyamakuru Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo ifaranga ryataye Agaciro.
Ibi yabigarutseho ubwo iyi banki yagaragazaga imyanzuro yavuye mu nama kuri politiki y’ifaranga ry’igihugu no ku (…)
Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro muri uyu mwaka wa 2016 ku kigereranyo cya 9,3% ugereranyije n’umwaka washize wa 2015 aho byari 6,8%.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’Abanyamakuru Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo ifaranga ryataye Agaciro.
Ibi yabigarutseho ubwo iyi banki yagaragazaga imyanzuro yavuye mu nama kuri politiki y’ifaranga ry’igihugu no ku busugire n’iterambere ry’urwego rw’imari mu gihembwe gisoza umwaka wa 2016.
Rwangombwa yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bitewe n’impamvu nyinshi zirimo amapfa yateye mu karere ndetse no kuba u Rwanda rwohereza hanze ibicuruzwa bike rugakurayo byinshi
Ibi bikaba kandi byatumye BNR ihita ifata icyemezo cyo kugabanya igipimo ngenderwaho cya Banki Nkuru kuva kuri 6,5% kugeza kuri 6,25%.
Umutungo shingiro w’Amabanki muri uyu mwaka ngo wazamutseho 9.8% ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2200 naho umutungo ku bigo by’imari iciriritse wo wazamutseho 13.5%, mu gihe uw’ibigo by’ubwishingizi wo wazamutseho 15%.
Yagize ati "Icyo navuga nuko imari shingiro ibigo bifite ihagije ku guhangana n’ibibazo byahura na byo.Ubu dufite imari shingiro ya 22,5% mu gihe igipimo cyo hasi ari 15% tureberaho haba mu bigo by’Imari n’ubwishingizi."
Ikibazo gikomeye cyagaragajwe nuko inyungu za Banki zunguka zagabanutse aho uyu mwaka zungutse muliyari 32 ugereranyije n’umwaka wabanje aho zari zungutse muliyari 33. Naho ibigo by’Imari byungutse miliyari 7,1.
Ku bijyanye n’ubwiza bw’inguzanyo zitangwa n’ibigo by’Imari nabyo byarahungabanye aho ku bijyanye n’imyenda itishyurwa neza byari kuri 6,3%, ubu bikaba byarazamutse byaragiye kuri 7,5% na ho ku bigo by’Imari iciriritse byavuye kuri 7,8% bijya kuri 8,2% .
Yagize ati “Twasanze tugomba gukorana n’Amabanki n’ibigo by’Imari mu gukurikirana imyenda batanga no kuzigamira imyenda itari kwishyura neza kugirango hirindwe ikibazo byazateza ku mikorere y’ibi bigo”.
Ibipimo kandi bigaragaza ko hakiri ihungabana ku rwego mpuzamahanga ku bukungu aho bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutse kuri 6,5% aho Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko bigaragara ko ubukungu butazahungabana cyane igendeye ku bucuruzi, kuri za Serivisi ndetse no kugabanya ibitumizwa hanze bituma butazahungabana.
Imyenda abikorera bafitiye za Banki yo yazamutseho 7,4% aho imyenda mishya yatanzwe uyu mwaka yazamutseho 4% ugereranyije na 1,5% uko byari byagenze umwaka ushize. Ngo ibi nabyo bigaragaza ko hatagize ikidasanzwe kiba mu buhinzi, igipimo cya 6% gishobora kuzageraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *