skol

Amb.Busabizwa yasabye Abanyarwanda baba i Brazzaville gushyiraho uburyo bwo kwiga Ikinyarwanda

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville, wakiriye Ambasaderi Parfait Busabizwa, awusaba gushyiraho uburyo bwo kwigisha Ikinyarwanda n’Umuco Nyarwanda abataragize amahirwe yo kubimenya.

Ni mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, cyitabiriwe n’abanyamuryango basaga 150.

Ambasaderi Busabizwa yabashimiye ku bufatanye bakomeje kumugaragariza mu gihe amaze mu mirimo ye, anabashishikariza kongera ingufu mu bikorwa bigamije kwagura uyu muryango.

Yabasabye kandi ko mu gihe cya vuba hashyirwaho ikigo ndangamuco kigamije kwigisha Ikinyarwanda n’ibindi bijyanye n’Umuco Nyarwanda ku bakiri bato batagize amahirwe yo kubimenya.

Iyi Nteko Rusange yatorewemo abayobozi bashya b’uyu muryango bahagarariwe na Kayitenkore Jean Claude nka Perezida wa Komite Nyobozi.

Uyu munsi wa wahujwe n’ubusabane ndetse no gusangira ijambo ku Banyarwanda batuye muri icyo gihugu, urubyiruko ruheruka kwitabira Itorero Indangamirwa na Youth Tour, rwasangije abandi ubumenyi rwungukiye muri izi gahunda.

Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Brazzaville basabwe gushyiraho uburyo bwo kwigisha Ikinyarwanda abataragize amahirwe yo kukiga

Komite nshya y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Brazzaville iyobowe na Kayitenkore Jean Claude

Abagize uyu muryango bakiriye Ambasaderi Busabizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa