Ambasaderi w’u Burusiya muri Sudani yasanzwe mu rwogero yapfuye
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, Ambasaderi w’u Burusiya muri Sudani yasanzwe mu rwegero rwo mu rugo rwe yapfuye nk’uko Polisi yabitangaje.Abayobozi ku mpande zombi nabo bemeje urupfu rw’uyu mugabo.
Ambasaderi Mirgayas Shirinsky w’imyaka 60 y’amavuko, yasanzwe mu rugo rwe ruri i Khartoum. Urupfu rw’uyu mugabo ruje rukurikira urw’Intumwa Nkuru y’u Burusiya yaguye mu gihugu cy’amahanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani, yatangaje ko uyu ambasaderi yitabye Imana (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, Ambasaderi w’u Burusiya muri Sudani yasanzwe mu rwegero rwo mu rugo rwe yapfuye nk’uko Polisi yabitangaje.Abayobozi ku mpande zombi nabo bemeje urupfu rw’uyu mugabo.
Ambasaderi Mirgayas Shirinsky w’imyaka 60 y’amavuko, yasanzwe mu rugo rwe ruri i Khartoum. Urupfu rw’uyu mugabo ruje rukurikira urw’Intumwa Nkuru y’u Burusiya yaguye mu gihugu cy’amahanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani, yatangaje ko uyu ambasaderi yitabye Imana gusa nta bindi bisobanuro byatanzwe.
AFP dukesha iyi nkuru yanditse ko Polisi y’iki gihugu yavuze ko basanze uyu muyobozi mu rwogero rwo mu rugo rwe yapfuye.Reuters yo yavuganye n’umuvugizi wa Polisi wavuze ko uyu muyobozi ashobora yishwe n’umuvuduko w’amaraso.Mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yemeje urupfu rw’Ambasaderi ariko birinda gutangaza byinshi kuri uru rupfu.
Hashize amezi atandatu Vitaly I. Churkin w’imyaka 64 y’amavuko, wari Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni apfiriye mu kazi.
Muri Mutarama nabwo Ambasaderi w’u Burusiya mu Buhinde, Alexander Kadakin, yitabye Imana afite imyaka 68 ku mpamvu zifitanye isano n’uburwayi.
Umuvugizi wa leta Sergueï Koniachine y’Uburusiya yatangaje ko uyu ambasaderi ashobora kuba yishwe n’uburwayi bw’umutima cyangwa yaheze umwuka.
Chirinski wavutse mu 1954, yabaye ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006 kugeza 2013 aho yavuye ajya muri Sudani.
Mu Ukuboza 2016 , Ambasaderi w’u Burusiya muri Turikiya, Andrey G. Karlov w’imyaka 62 y’amavuko , nawe yarasiwe mu ruhame n’umupolisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *