Umugande Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

Umunyamakuru Andrew Mwenda yifashishije amashusho ya Perezida Paul Kagame akina n’umwuzukuru we, avuga ko n’abandi bakomeye
bakabaye bafatira urugero ku buryo aha umwanya umuryango we.
Muri aya mashusho y’amasegonda 25 Umukuru w’Igihugu agaragara akinisha umwuzukuru we muto wari ucigatiwe na Madamu Jeannette
Kagame.
Ni amashusho bigaragara ko aba bombi bari mu rugo,agaragaramo kandi na Ange
Ingabire Kagame, ari na we nyina w’umwana.
Andrew Mwenda usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Uganda muri aya mashusho yumvikana yishimye cyane asaba uriya mwuzukuru
w’Umukuru w’Igihugu kumureba akamupepera.
Ati: "Reba hano upepere sogokuru. Reba hano upepere sogokuru. Ntabwo ari kureba hano! Urahooo!"
Mwenda abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko uburyo Perezida Kagame abona umwanya wo kwita ku muryango we abandi bakwiye kubifatiraho icyitegererezo.
Ati: "Perezida na Madamu we ni ’Couple’ nziza cyane ndetse mu by’ukuri bakwiye kubera icyitegererezo andi ma-Couples. Ni Perezida ndetse
n’umuntu w’ingirakamaro kurusha abandi mu Rwanda, ariko ntibimubuza kubona umwanya wo kubana n’umuryango we."
Mwenda yunzemo ko uburyo umuryango wa Perezida Kagame wakabereye abandi icyitegererezo bishimangirwa n’uko we na madamu we buri umwe yari yirekuye ku wundi kandi ubona bisanzuye.
The president & First Lady are such a wonderful couple & truly should be an inspiration for other couples. He is the president and most important man in Rwanda but still finds time to spend with his family and u can see they are comfortable and reflexed around each other. Fifi pic.twitter.com/tRBzFzJHs5
— Andrew M. Mwenda (@AndrewMwenda) January 6, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *