skol

“Tuzabibara tubibonye”: Impungenge z’Abanyarwanda ku buryo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mijyi

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Kigali hazatangira igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Ecofleet Solutions.

Ni ikigo gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikaba byitezwe ko mu gihe uburyo buvuguruye buheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 buzazana impinduka muri uru rwego.

Ubu buryo bushya buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije, uburyo biteganyijwe ko buzagezwa no mu yindi mijyi.

Ni gahunda izarangwa na serivisi yizewe, aho biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe. Hari kandi gucunga urujya n’uruza mu buryo bugezweho, aho hazashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, bizatuma zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.

Iyi gahunda kandi igamije kurengera ibidukikije, aho ubu buryo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’Umujyi utangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’lcyerekezo 2050.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yabwiye Abasenateri ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, aho hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange.

Ati: “Hari ingamba zo kunoza ubwikorezi rusange bwa bisi, zigendera ku gihe, niba ugeze ku muhanda ukajya ku kazi. Ntabwo ari moto yonyine, n’imodoka ntoya zagiye zizamuka. Uzarebe iyo turi muri cya gihe cy’umuvundo w’ibinyabiziga uzasanga imodoka 50 zigenda harimo umuntu umwe buri modoka. Tugomba kurushaho kunoza umwuga w’ubwikorezi rusange kugira ngo tugabanye moto n’izindi modoka tugira umutekano mu muhanda.”

Yakomeje agira ati: “By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagiyeho ikigo cyitwa Ecofleet kugira ngo kijye mu bwikorezi rusange gikore nk’ikigo cya Leta.”

Yashimangiye ko kuri ubu ubwikorezi rusange bukorwa n’abikorera kandi nabo baba bashaka inyungu, bityo ko ikigo cya Leta cyafasha mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu muri rusange.

Ati: “Ubu ubwikorezi rusange bwakorwaga nka serivisi itangwa n’abikorera kandi bo bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itaruzura. Ubwo aho ni ho hari ugukemura cya kibazo cyo kuba hari abantu batinda guhaguruka bicaye muri bisi. We agomba kwishyura inguzanyo muri banki ntabwo dushaka kumurenganya. Ni ukuvuga ngo aricara niba yabuze abantu araparika.”

Nyuma y’uko ibi bitangajwe, abanyarwanda batandukanye banyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uko babyakiriye ndetse n’impungenge babifiteho.

Hari uwagize ati: “Ntabwo bashushanya umuhanda, barawubaka! Twari kuba twarafashe igihe tukubaka imihanda izagendamo ‘Bus’ gusa, aho kugira ngo tubone hageze ko zigira ahazo zinyura imihanda tukayishushanya! Ko ihari n’ubundi idahagije, nk’ubu izi modoka zo mu bwoko bwa #EndeleaSir n’izindi bagenzi bazo mu mabara atandukanye na “Sophia” ubwayo itisukira zizabasha kwihanganira ‘JAM’ igiye guterwa n’imihanda izaharirwa Bus gusa?”

Undi yahise avuga ati: “Dufite igihugu gito, imihanda mito kandi mikeya cyane cyane ko nta hantu ho gushyira iyo yindi mishya niyo bibabaye ubona ko basenyera abaturage na byo ntibibobeke neza. Ahari imihanda minini igisate kimwe bazagiharire bisi mu gitondo na nimugoroba abantu bajya banava mu kazi.”

Undi ati: “Mbona ahubwo ariho bagiye guteza ikibazo kandi gikomeye kuko gushushanya na none umuhanda n’ihari ari mitoya n’imodoka ziri kwiyongera. Mbona ahubwo ibibazo bya jamu bigiye kuba ikibazo na ‘accident’ zikiyongera kubera hagiye kubaho ubucucike bw’imodoka.”

“Imihini mishya itera amabavu.” Undi ati: “Bagabanye ibiciro bingere ‘Bus’.”

Hari n’uwibajije ati: “Ibi bintu ntibishoboka,twagiraga umuvundo wimodoka imihanda ikoreshwa yose none ubwo imwe nimuyiha bus murumva izindi zizava munzira gute?” Undi na we arabaza ati: “Ubwo se abamotari biragenda gute?”

Uwiyita Sir Uracyaryamye ku rubuga rwa X we yatanze igitekerezo cy’uko inzego bireba zakorana, maze umuntu akaba ashobora gukatisha itike mbere akahagerera igihe ahita ajya muri bisi akomeza urugendo, yakererwa akaba ari we ubyimenyera.
Ati: “Nkeka ko iyo ari tekinoloji yoroheje kandi yafasha benshi.”

Undi yagize ati: “Guhera 10:00AM -12:00 na 2:00_5:00 PM bisi zikunze kubura bavuga ko abagenzi ari bake, yewe n’izibonetse zigatinda bikabije. Ni byiza ko abakora ‘transport’ bajya bazana bisi zitwara abantu benshi n’izitwara bake, ku buryo nta muntu uzajya amara umwanya munini ategereje ko bisi yuzura.”

Abaturage bamwe banavuze ko imodoka zatangiye gahunda yo gukorera ku gihe, ariko ziri gutwara abantu gusa imizigo yabo zikayisiga. Barasaba ko iyi gahunda inozwa neza imodoka zigatwara abantu n’ibyabo.

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gusobanura ko ‘muri gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, intego ni ukutarenza iminota itatu ku cyapa, 10 muri gare, kugira bisi isa neza n’abashoferi babwira neza abagenzi.’

Yashimangiye ko uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali nibumara kunozwa bizatuma bamwe mu bakoreshaga imodoka zabo bahitamo gutega bisi kuko zizajya zitambuka mbere y’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo.

Biteganyijwe ko nta muntu uzongera kumara iminota 10 muri gare atarabona imodoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa