“Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye” Perezida Kagame
Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko amikoro make n’ ibibazo u Rwanda rufite bidakwiye kurutera isoni ngo rwumve ko rugomba kubeshwaho n’ imfashanyo kuko abatanga izo mfashanyo hari izindi nyungu baba babifitemo.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2017 ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wari umaze icyumweru ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. .
Umukuru w’ igihugu yabwiye abo bayobozi ko gukoresha neza amafaranga igihugu gifite batatse (…)
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko amikoro make n’ ibibazo u Rwanda rufite bidakwiye kurutera isoni ngo rwumve ko rugomba kubeshwaho n’ imfashanyo kuko abatanga izo mfashanyo hari izindi nyungu baba babifitemo.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2017 ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wari umaze icyumweru ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. .
Umukuru w’ igihugu yabwiye abo bayobozi ko gukoresha neza amafaranga igihugu gifite batatse umuturage ruswa atari ikintu kidasanzwe ahubwo ari inshingano.
Perezida Kagame yababwiye kandi ko bagize ubufatanye amikoro make u Rwanda rufite yajya abyara umusaruro uruta usanzwe uboneka.
Yagize ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu mikoro make rufite byerekana ko kugera kuri byinshi bishoboka nubwo hatabura abaca intege.
Ati “Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu. ”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwirango wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye. Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde aritwe tubyemera?”
Umukuru w’ igihugu yavuze ko iyo abanyarwanda badakoze ibyo bagomba gukora aba bemereye abatifuza iterambere ryabo.
Ati “Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu”
Ku wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, nibwo abayobozi bakuru b’igihugu bahagurutse i Kigali berekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ahaberaga umwiherero ubaye ku nshuro ya 14.
Bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije uwo mwiherero ahamagarira abayobozi kwisuzuma, bakanoza inshingazo zabo.
Umwiherero wa 2017 wamaze iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda mu myaka yatambutse.
Muri uwo mwiherero abayobozi baganiriraga mu matsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *