skol
fortebet

BREAKING:Hatangimana Scolastique wiyahuye kwa Makuza Yashyinguwe{VIDEO}

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu zo ku wa Gatanu, nibwo umukobwa yasimbutse muri etage ya kane kwa Makuza, mu Mujyi rwagati yikubita hasi arakomereka bikabije ariko ntiyashiramo umwuka, nyuma y’amasaha atari menshi ari kwitabwaho nibwo hamenyekanye amakuru ko yaje kwitaba Imana.
Kuri uyu munsi taliki ya 10 Nzeri nibwo Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa mu irimbi ry’Inyamirambo.
REBA HANO KURI DC TV RWANDA VIDEWO YUKO SCOLASTIQUE YASHYINGUWE
Uyu mukobwa (...)

Uyu mukobwa yiyahuye amaze kwandikira inzandiko abantu batandukanye barimo abagize umuryango we bamubereye ababyeyi gito n’umusore witwa Kubwimana yahaye urukundo ntabihe agaciro ahubwo akamubabariza umutima.

Hatangimana wagarutsweho na benshi kubera uku kwiyahura, yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Hatangimana yarezwe na nyirasenge wamufashije kujya kwiga mu Buhindi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa