Brig Gen Rwivanga yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Kuri uyu wa 25 Mata 2025 Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabigarutseho Kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yatangaga ikiganiro ku bakozi b’ibigo 8 bifite aho bihuriye n’ingendo zo mu kirere, byari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Mu kiganiro yatanze, Brig Gen Rwivanga yasabye abakiri bato bakorera ibi bigo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga, ariko bakabikorana ubwenge bifashisha ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubwo butumwa bugashyirwa mu ndimi abanyamahanga bahakana Jenoside bakoresha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *