skol
fortebet

Bugesera:Umugabo yahawe inzaratsi n’umugore we kugira ngo amukundwakaze

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugore wo mu karere ka Bugesera akurikiranyweho guha inzaratsi umugabo we, ngo yakoze ibi byose agamije kugirango umugabo akomeze amukunde nk’uko byemezwa na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango.
Uyu mugabo umarenye uburwayi butarasobanuka atuye mu Murenge wa Gashora mu Kagari ka Biryogo i Bugesera.Ngo iyo ndwara ituma ajya ku musarane buri kanya, bikekwa ko byavuye ku nzaratsi yahawe n’umugore we ashaka ko amukundwakaza zikaza kumuviramo uburwayi bukomeye.
Inkuru ya TV1 ikomeza ivuga ko uyu (...)

Inkuru ya TV1 ikomeza ivuga ko uyu mugore yabonye umugabo akomerewe ahitamo kumufungirana mu nzu, aho yaje kuvanwa n’inzego z’umutekeno zikamugeza kwa muganga, ari naho yaje kuvanwa n’umuryango we ujya kumuvuriza i Muhanga.

Umwe yagize ati “Simbihagazeho ariko ngo yamaze igihe aryamye, afungiranye n’ingufuri. Twumva ngo yacishije inzaratsi.”

Undi yagize ati “Ntitwabibonye azimuha, ariko impamvu abantu babihamya ni uko yamuhishe.”

Abandi baturage baganiriye n’iki gitangazamakuru bavuze ko kuba uyu mugore yarafungiranye umugabo we bitahuzwa n’ibivugwa ko yamuhaye inzaratsi. Ngo ubusanzwe iyo umuntu yarozwe ashyirwa ahantu hawenyine kugirango uwamuroze adakomeza kumwongera ubundi.

Umugore ushinjwa kwirogera umugabo yahakanye ibivugwa anemeza ko atigeze aha inzaratsi umugabo we kuko bari babanye neza. Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bagore acyeka bashaka kumuteranya n’umugabo we ngo bamutware.

Yagize ati “Njyewe ndasenga sinshobora kujya gushakira umugabo inzaratsi. Hari abantu babanye mbere (bagiranye ubushuti), baba bumva ko kuko ntasezeranye nawe ejo yabashaka ndetse nawe umubajije, twabanye atanshaka arinjye ushaka umugabo ngo nkunde nubake.”

Yongeye ati “Abavuga ko ntavuje, barabeshya. Naravuje , abajyanama baje kumusuzuma Malariya barayibura, nibwo naje kumujyama ku muvuzi gakondo, mugejejeyo mu rukerera bamuhaye umuti basanga bwamurenze. Yiriweyo ameze nabi acisha hasi no hejuru. Iyo umuntu arwaje amarozi, ntiyerekana umurwayi.”

Uyu mugore yavuze ko umuryango w’umugabo usigaye umwishisha ndetse ko ubwo umugabo we yari ku kigo nderabuzima cya Gashora atemerewe kumurwaza ahubwo ko nyuma yahise ajyanwa I Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa