Buri mwaka ugira ibibazo n’amahirwe byawo-Perezida Kagame
Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016
Perezida Paul Kagame yavuze uyu mwaka wa 2016 u Rwanda rwabashije kurenga imbogamizi rwari rufite zigahinduka ibisubizo, aboneraho kwifuriza abayobozi mu nzego zitandukanye n’imiryango yabo kuzagira umwaka mushya muhire wa 2017.
Yabigarutseho mu birori byo gusoza umwaka byahuje abayobozi bakuru b’igihugu, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi batandukanye, byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016.
Perezida (…)

Perezida Kagame yavuze ko buri mwaka ugira ibibazo n’amahirwe byawo ariko uyu mwaka wa 2016 ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho biruta kure ingorane rwahuye nazo.
Ati “Twahuye n’ibibazo turabikemura byiyongera ku mihigo twesheje. Ku birebana n’u Rwanda nta binyoma bihari. Ibyo mubona ni nako bimeze, icyo ubibye nicyo usarura.”
Perezida Kagame yavuze ko uyu ukwiye kuba umunsi wo kwishimira ibyakozwe muri uyu mwaka wose Abanyarwanda bashyize hamwe, ibibazo byagiye bigaragara bigasigarana n’umwaka urangiye.
Uyu mwaka u Rwanda rwawungutsemo byinshi bitandukanye, haba ku rwego rw’ishoramari ry’abikora n’imibereho y’abaturage muri rusange. Ibi biza bisanga n’inyubako ya Kigali Convention Centre yabereyemo ibi birori, yuzuye muri uyu mwaka itwaye asaga miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.
Muri uyu mwaka kandi izina ry’u Rwanda ryumvikanye cyane ku ruhando mpuzamahanga kubera inama zitandukanye rwakiriye, ikomeye ikaba Inteko Rusange ya 27 y’ibihugu 54 bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yateraniye i Kigali muri Nyakanga 2016.
Src:Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *