skol
fortebet

Centrafrique: Umwe mu bapolisi b’u Rwanda yirashe arapfa

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique(MINUSCA), yirashe ahita yitaba Imana.
Superintendent Emmanuel Musabe yirashe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko yatangiye iperereza kugirango imenye icyateye urupfu rw’uyu mu polisi. Inavuga ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mu polisi
Itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rigira riti “Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrique (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique(MINUSCA), yirashe ahita yitaba Imana.

Superintendent Emmanuel Musabe yirashe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yatangiye iperereza kugirango imenye icyateye urupfu rw’uyu mu polisi. Inavuga ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mu polisi

Itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rigira riti “Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrique batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.”

Ngo umuryango w’uwitabye Imana wahise ubimenyeshwa.

ITANGAZO:

Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) .

Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe bikekwa ko yirashe agapfa ku gica munsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.

Umuryango we wahise umenyeshwa.

ACP Theos Badege

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Ibitekerezo

  • Twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera . Gusa Polisi nizindi nzego zibishunzwe bakore iperereza hamenyekane impanvu nyamukuru yaba yateye uru rupfu gusa birababaje. Imana imwakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa