skol
fortebet

Depite Gatabazi yibuka neza ko Abagabo b’i Gicumbi birirwaga bahiga amafuku yo kuvura ‘Bwaki’

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Depite Gatabazi JMV, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza bya Paul Kagame yahawe ijambo atangirira ku mateka yo kubohora igihugu yahereye mu Karere ka Gicumbi agakwira mu gihugu cyose.
Ibi yabivugiye ahari hateraniye abaturage bo mu mirenge 13 yo mu Karere ka Gicumbi bakoraniye mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Muhambo.
Yavuze ko inshuro nyinshi Paul Kagame yashimangiye ko akunda abaturage ba Gicumbi ndetse by’umwihariko mu 2011 yasuye Cyumba akemerera abaturage ivuriro none ubu rikaba (...)

Sponsored Ad

Depite Gatabazi JMV, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza bya Paul Kagame yahawe ijambo atangirira ku mateka yo kubohora igihugu yahereye mu Karere ka Gicumbi agakwira mu gihugu cyose.

Ibi yabivugiye ahari hateraniye abaturage bo mu mirenge 13 yo mu Karere ka Gicumbi bakoraniye mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Muhambo.

Yavuze ko inshuro nyinshi Paul Kagame yashimangiye ko akunda abaturage ba Gicumbi ndetse by’umwihariko mu 2011 yasuye Cyumba akemerera abaturage ivuriro none ubu rikaba rihari.

Yakomeje avuga ko ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abaturage ba Gicumbi bari mu nkambi za Masisi n’ahandi muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), ibyo bikaba ari igihango gikomeye Kagame afitanye n’abaturage.

Yagize ati "Watuvanye muri congo, uraducyura utugarura mu Rwanda uradutuza turatunganirwa wanga ko tuba mu buhungiro warakoze cyane.”

I Rushaki ngo abaturage babonye amashanyarazi ku bwa Kagame, ndetse imirenge yose uko ari 21 imaze kugeramo amashanyarazi. Asoza agira ati "Amajwi yose ari aha ni ayawe, akazi gasigaye ni aka komisiyo y’amatora."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa