skol
fortebet

Diane Rwigara murumuna we n’umubyeyi wabo batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri uyu mwaka,Polisi y’u Rwanda yafunze Diane Rwigara,murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo; bakaba bafungiye kuri Station ya Remera.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje aya makuru avuga ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri uyu mwaka,Polisi y’u Rwanda yafunze Diane Rwigara,murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo; bakaba bafungiye kuri Station ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje aya makuru avuga ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

Kugeza ubu aba bombi bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Diane Rwigara yavuzweho gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka aho amwe mu mazina y’abamusinyiye Komisiyo y’Amatora yavuze ko harimo n’abari bamaze igihe barapfuye.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda aribo Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana.

Ni mu gihe Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara batamerewe kwiyamamaza bitewe n’uko hari ibyangomba batujuje harimo imikono 600 y’abantu bagomba kubasinyira.

Abo uko ari batatu ntibemerewe kandidatire kubera ko hari byinshi babura mu byobasabwaga ariko Diane Rwigara we arino umwihariko ko primo n’abapfuye.

Mu mikono y’abantu 572 Diane Rwigara yatanze, NEC yakuza ko yatahuyemo ko mu bamusinyiye bo mu Karere ka Gasabo harimo abantu batatu bapfuye mu gihe gishize.

Abo akaba ngo yard uwitwa Innocent Maniraguha, Desiré Byiringiro na Augustin Rudahara; nkuko Perezida wa NEC, Prof. KALISA MBANDA yabitangaje.

NEC icyo gihe yatangaje ko uwitwa Augustin Rudahara yapfiriye mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa mu irimbi rya Busanza, mu mva zitubakiye.

Rudahara ni nimero ya 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza.

Mu rwego rw’amategeko, ingingo ya 609 ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Nta gihe kinini gishize kandi uruganda rw’Umuryango wa Rwigara rufunzwe nyuma yo gukekwaho kunyereza imisoro.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro,RRA cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta misoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara/Photo:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa