skol
fortebet

Diane Rwigara yagize icyo avuga ku mafoto bivugwa ko ari aye yambaye ubusa

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Diane Rwigara, umukobwa wa Nyakwigendera Asinapol Rwigara ufite muri gahunda kuziyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaya y’ umuntu wambaye ubusa atari ay’ ukuri
Kuva icyo gihe abantu batandukanye n’ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kujya bibitangaza mu buryo butandukanye benshi bibaza uburyo umwali w’umunyarwandakazi byiyongereyeho ushaka kuyobora u Rwanda yakora ibintu nk’ibi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena (...)

Sponsored Ad

Diane Rwigara, umukobwa wa Nyakwigendera Asinapol Rwigara ufite muri gahunda kuziyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaya y’ umuntu wambaye ubusa atari ay’ ukuri

Kuva icyo gihe abantu batandukanye n’ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kujya bibitangaza mu buryo butandukanye benshi bibaza uburyo umwali w’umunyarwandakazi byiyongereyeho ushaka kuyobora u Rwanda yakora ibintu nk’ibi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017,Diane yavuze ko ari ibinyoma byakwirakwijwe n’abatifuza ko yagira icyo ageraho ndetse ko yiteguye guhangana.

Ati’’Nyuma y’amasaha 48 ntangaje imigabo n’imigambi yanjye aho kuvuguruza ibyavuzwe bahisemo kunsebya bifashishije imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta na ma emails, bakwirakwiza amafoto mpimbano (batekinitse).’’

Yungamo ati’’Niba nta soni bagira zo gukwirakwiza ikinyoma, ntasoni nzagira mu gukwirakwiza ukuli.’’

Diane kandi ashimangira ko ari mu rugamba rw’ibitekerezo kandi agomba gutsinda ati’’Njye ndi ku rugamba rw’ibitekerezo ariko ikibabaje nuko urwo rugamba rw’ibitekerezo ari njye njyenyine warwitabiriye. Mpanganye n’ abantu bafite politique iciriritse yo gusebanya no guharabika. Abantu bitwa ko ari abayobozi, bitwa ko ari abagabo ariko batazi guhangana kigabo.’’

Ashimangira ko bitigeze bimuca intege ahubwo ko byamwongereye imbaraga zo gukomeza gahunda ye kuberako u Rwanda rukeneye amaraso mashya kugira ngo ibintu bishobore guhinduka.

Ati’’Niyo mpamvu nsaba abafite ibitekerezo byiza byubaka n’abakeneye impinduka gukomeza kunshyigikira.’’

Diane Shima Rwigara akaba ari umukobwa wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol akaba ari umwe mu bakandida bigenga bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ibitekerezo

  • uyumugore se yiteguye guhangana nande ra? ariko murwanda hari Democratie rwose uyu numuntu wayobora igihugu ra? niburase nibura se hari itsinda ryabantu yigeze ayibora wenda nkabanyeshuli?

    hahaha arikirigita agaseka ariya maforto nayawe nta photoshop irimo kereka niba nawe ubwawe uta uko photoshop na aoriginal bitandukana naho wowe ninka zo kwa sogukuru ntiwaziyobora ahubwo uzage mu mumigina cyangwa giporoso uyobore zazindi

    uyu nawe arabizanye. buriya ntawamugira inama raaaa.cyangwa akamwibutsa Ingabire Victoire?ko ndeba akiri muto yakwiririye duke ise yasizeee
    abajya gu mbabona kare. ariko "TURAGUSHYIGIKIYEEE"

    uyu nawe arabizanye. buriya ntawamugira inama raaaa.cyangwa akamwibutsa Ingabire Victoire?ko ndeba akiri muto yakwiririye duke ise yasizeee
    abajya gu mbabona kare. ariko "TURAGUSHYIGIKIYEEE"

    Ariko uyu mukobwa ubu afite abajyanama koko??, politique ye se igamije iki ko tutamuzi no muri opposition; "Guhangana???hahahhh". Jye mbona NEC yazamusaba urupapuro rw’indera kuko ashobora kuba yifitite ikibazo.

    Jye ndumva ibyo Diane avuga bisobanutse. Abantu ntidukwiye guhera ku myumvire y’uko kuyobora bisaba kubanza kugira imyaka myinshi, cg ibindi uretse kwigirira icyizere, kwitanga, kuba inyangamugayo, kuba umunyakuri, gufata abantu bose kimwe, ...Ibi byose ushobora kubigira n’iyo waba ukiri muto. Kandi tubifitiye n’ubuhamya: H.E Kagame yatangiye kuyobora urugamba afite imyaka iri munsi ya 35 kandi atsinda urugamba.

    Uyu ntiyashobora kuyobora rwose, kubihe bigwi se afite

    Hhhhhhhh,uca unsetsa gose turamukeneye mugabo, none nawe ngo urikwiyamamaza,hama ukagenda wibesha ngo urashaka kuba President hhhhh, baragushukape, ipfire ugo upfuye ugo kko ntitwogutara kko imigabo nimigambi yawe irafuye kbsa, KAGAME OYYYYEEEEEEE!!!!!.

    Umva Diane we ibyo urabikoreshwa nagahinda ariko ikintu cyose uzakora ngo ubabaye cg wishimye cyane burya ugikora nabi rwose ubuse wasobanura ute ko umukobwa nkawe wize wavutse mumuryango ukize ukaba utari mubi cyane waba utarabona umugabo muhuza ngo wubake urugo koko nimyaka yawe?none ngo uje kuyobora abanyarwanda koko ibaze ariko umukobwa nkawe uri imbere yabantu ngo uri president ukiba iwanyu iruhande rwa nyoko never ever urumva iyo mikino tuyirimo koko ndahamya neza ko niwanyu bumiwe ariko ntakundi babigenza reka guta umwanya wawe upfusha amafrs ubusa rwose

    ariko nkibariza wa mukobwa we,ubwo urakomeje cyangwa urikinira?

    ariko nkibariza wa mukobwa we,ubwo urakomeje cyangwa urikinira?

    ariko nkibariza wa mukobwa we,ubwo urakomeje cyangwa urikinira?

    niba mubona ataba perezida se muramutinyira iki mwaretse akiyamamaza agatsindwa??

    Ku mugani nibura wigeze uba nka CP (chef de promotion) mu ishuri mbere y’uko usimbuka ukayobora igihugu? Nutangira uvugana imijinya ngo uje guhangana wowe kakubayeho. Urahangana nande wakwijunditse abo wihaye wese ukanabemerera kukwibikaho wabunuje? Tanga ibitekerezo byubaka, iby’amaraso mashya ubiharire rubanda bazakubwira!

    akagakobwa umenya kaba agashegabora urumva ukuntu gatangiye gupinga abagabo eee ntasoni wagakobwawe wabingare wabingare

    umva nmureke amagambo nubucucu niiba kwiyamamaza kwa diane kubabaje namwe ni muhaguruke mwiyamamaze nihe mwasomywe herekana ko presiidant agomba kuba yubatse cyangwa atubatse !! nii mumureke afiite uburenganzira bwo kugaragaza ibyuyumvo bye !

    Diane, ufite uburenganzira nkumunyarwanda bwo kugera kundoto zawe abaguca intege nabagusebya ndumva bivanga mubitabareba umutimanama wumuntu niwo umuntu yumvira kurenza inama zabantu
    wabigiyemo wabitekereje naho abakwita kurumusazi uwasara wese yiyamamariza kuba President yaba asaze neza Courage

    Oya Uwadususuguje Igitsina Gore Nawe Harigihe Agasuzuguro Kabo Azakabona Gsa Kazamugereho Vuba Amategoko Avuko Ntabusumbane Rda Numugore Nibamuhe Umwanya Aruyobore.

    Oya Uwadususuguje Igitsina Gore Nawe Harigihe Agasuzuguro Kabo Azakabona Gsa Kazamugereho Vuba Amategoko Avuko Ntabusumbane Rda Numugore Nibamuhe Umwanya Aruyobore.

    Oya Uwadususuguje Igitsina Gore Nawe Harigihe Agasuzuguro Kabo Azakabona Gsa Kazamugereho Vuba Amategoko Avuko Ntabusumbane Rda Numugore Nibamuhe Umwanya Aruyobore.

    Oya Uwadususuguje Igitsina Gore Nawe Harigihe Agasuzuguro Kabo Azakabona Gsa Kazamugereho Vuba Amategoko Avuko Ntabusumbane Rda Numugore Nibamuhe Umwanya Aruyobore.

    oya uyu mukobwa agomba gushyigikirwa mwimuca intege TURAMUSHYIGIKIYE ahubwo njye mbona ari nawe utinyitse nyuma ya mzee abandi simbabona pe naho uwashatse kumuharabika nawe azaharabikwa ari ku isi kandi ngo ubamba isi ntakurura

    Agomba kandi birakwiye guhera ubu kwitwa Nyakibahwa Umwali Diane Shima Rwigara.

    NAREKEWANA TWIFITIYE MUZEHE WACU UYUAWE ARIMO ARANJWA NGO ARIYAMAMAZA MUZEHE WACU OK.NIWOWE NAHO UYU ARIKWIGUTABAYAJWA AHUBWO YIRINDE GUTUKANA TUTAMUTWARA MUNKIKO KUBERA KUDUHARABIKIRA ABAYOBOZI NTAPORITIKE YIWE NAREKE RWOSE .

    Diane icyo ngusaba isubireho ubanze wiyamamarize nibura ubudepite nutsinda umenyeko aba turage bagufitiye ikizere biriya ukora nukwisumbukuruza ese kuki papa wawe atigeze Ajya muri polotike ubutaha usabe kuba Perezida sha bagiye kurya kash zanyu bakwime amajwi cyokora ujyiye kuba ikirangirire kumugane wa Africa uzabyakire uzamenya rubanda ubishakiriki wakwigumiye mu mutungo waso ko biguhagije wifitiye umudendezo ubanze ushake umugabo kuko abanyarwanda ntibayoborwa numukobwa byaba araga suzuguro icyo ngusabira ku MANA nu mugabo ukagufasha muri iyo nzira itoroshye kuba muri siteti hauzi wenyine simbikwifuriza kandi jya osoma BIBILIA ese IMANA yabwiye iki EVA Kwifuza kwe kuzaba ku mugabo

    Uyu nta umyobozi umurimo afite imvugo y’inshizi kandi uru Rda dukeneye umunyabwenge.

    Ariko Dianne abatwaye iki ko yabateye ubwoba ra?kdi mwarangiza ngo ntabwoba ateye utaguteye ubwoba wakwirirwa uta umwanya uvuga bigeze aha,ahubwo nimushire ubwoba mugaragaze imigabo nimigambi irenze iye naho ayo magambo ntacyo yabagezaho,Muzehe Kagame Paul arashoboye rwose turabyemera ariko ntibivuzeko ntabandi bashoboye mubareke rero bigeragereze ubwo tuzabaha igisubizo le04/08/2017

    Kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika ugomba kuba warashatse ufite n’abana mwese mukaba mugize umuryango nizereko nawe iyo critere ayujuje niba ataruko azisanga utunoti twe adupfushije ubusa. Ariko azige no gutanga interview neza adatunga abandi kuko ntawe uradepoza candidature yr ngo yemererwe kwiyamamaza keretse niba abona atujuje ibisabwa agatangira gusebanya. Aba candidat bazi ubwenge bavuga ibigwi byabo n’imishinga bafitiye societe nyarwanda naho abadafite iyabo ihamye bigira mu kuvuga abandi gusa nta mutoto wategeka igihugu arega keretse Mushikiwabo niwe wagerageza

    Ko bavuze NGO no Robert Mugabe wayashyizeho bibaye abandi gute

    uwasana nk abandi bakandida 15 bamze nka Diane byashyuha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa