skol
fortebet

Diane Rwigara yashyikirije NEC ibyangombwa yaburaga avuga ko afite icyizere cyo kuzagaragara ku rutonde ndakuka

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Diane Shima Rwigara kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga yagejeje kuri Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ibyangombwa atari yujuje bitagatuma atagaragara kuri lisiti y’ agateganyo y’ abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Diane Rwigara ni umwe muri bane batanze ibyangombwa byo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda nk’ abakandida bigenga. Muri aba bane nta n’ umwe wagaragaraye ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida. Uru rutonde NEC yarutangaje tariki 27 Kamena.
Komisiyo y’ amatora yatangaje ko (...)

Komisiyo y’ amatora yatangaje ko icyatumye aba bari batanze kandidatire nk’ abakandida bigenga batagaragara ku rutonde rw’ agatenyo ari uko hari ibyangombwa batujuje ivuga ko bose uko ari bane icyo bahuriyeho ari uko batujuje umubare w’ amasinya 600 asabwa ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda.

Diane Rwigara w’ imyaka 35 y’ amavuko ni we mukobwa wenyine uri mu batanze kandidatire. Abatanze kandidatire bose hamwe ni 6 gusa ku rutonde rw’ agateganyo hagaragarayeho babiri gusa aribo Paul Kagame watanzwe na FPR na Frank Habineza watanzwe n’ ishyaka DGPR.

Abataragaragaye ku rutonde rw’ agateganyo ni Mpayimana Philippe, Diane Shima Rwigara, Ssekikubo Barafinda Fred, na Mwenedata Gilbert.

Uyu mukobwa akimara gushyikiriza NEC ibyangombwa yari yaburaga yatangaje ko afite icyizere ko azagaragara ku rutonde ntakuka rw’ abakandika NEC izatangaza tariki 7 Nyakanga.

Ibi ngo abishingira ku kuba yabanje kugenzura neza imikono yatanze kuri uyu wa 5 Nyakanga dore icyari cyatumye atagaragara ku rutonde rw’ agateganyo ariko mu mikono irenga 950 yatanze mbere hari iyo NEC yasusumye igasanga ifite inenge zitandukanye bigatuma atageza ku mikono 600 asabwa.

Ibitekerezo

  • Byizereko tugufitiye ikizere tuzagutora 100%kdi abanyarwanda turagunda cyane tukwibonamo

    Nonese wowe uvuze ko mumwibonamo ntumubeshye ? None wabase ? Uhagarariye abanyarwanda Bose ? NGO uzamutora wenyine bigiricyo bitanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa