skol
fortebet

Dore ibyangombwa birenga 10 bisabwa ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017, komisiyo y’ igihugu yatangiye kwakira kandidatire z’ abifuza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2017.
Dore ibyangombwa iyi komisiyo irimo kwaka abifuza guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu mu matora.
1. Icyangombwa cyemeza ko ari Umunyarwanda. 2. Icyangombwa cyemeza ko afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda gusa. 3. Icyemeza ko ubwenegihugu yari afite yabushubije niba yarabuhoranye. 4. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017, komisiyo y’ igihugu yatangiye kwakira kandidatire z’ abifuza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2017.

Dore ibyangombwa iyi komisiyo irimo kwaka abifuza guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu mu matora.

1. Icyangombwa cyemeza ko ari Umunyarwanda.
2. Icyangombwa cyemeza ko afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda gusa.
3. Icyemeza ko ubwenegihugu yari afite yabushubije niba yarabuhoranye.
4. Icyangombwa cyemeza ko atafunzwe
5. Icyangombwa cyemeza ko nibura umwe mu babyeyi be ari Umunyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi.
6. Icyangombwa cyemeza ko inyandiko zose yatanze ari ukuri
7. Umwirondore we ugaragaza aho yavukiye, igiye yavukiye n’ icyo akora n’ ibindi (CV)
8. Amafoto abiri magufi y’ amabara azakoreshwa ku rupapuro rw’ itora niba kandidatire ye yemewe.
9. Fotokopi y’ ikarita ndangamuntu y’ ushaka kwiyamamaza
10. Ikarita y’ itora
11. Ikirango kizakoreshwa ku rupapuro rw’ itora kidahuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda.
12. Icyangombwa cy’ aho atuye.

Ibi byangombwa byose ushaka kwiyamamaza agombwa kwitwaza kopi ebyiri, imwe komisiyo y’ amatora ikayisigarana indi ikayimusubiza ariko yabanje gushyiraho umukono na kashe byemeza ko yabyakiriye.

Kwakira ibyangombwa by’ abifuza guhatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu byatangiye uyu munsi tariki 12 Kamena bizasozwa 17 Kamena 2017.

Abamaze gutanga kandidatire zabo harimo Dr Frank Habineza w’ Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, Mwenedata Gilbert (umukandida wigenga) na Fred Sekikubo Barafinda (wavuze ko yateze imitego ibiri : Umukandida wigenga cyangwa umukandida w’ ishyaka R2UDA).

Muri aba abatanze ibyangombwa bituzuye komisiyo y’ amatora yababwiye ko bafite iminsi itanu yo kuba bamaze kuyishyikiza ibyangombwa bibura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa