skol
fortebet

Dosiye ya Evode Imena wari Minisitiri yamaze kuregerwa urukiko rwisumbuye

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko dosiye y’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere, Imena Evode yamaze kuregerwa urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017 ari bwo ikirego cyagejejwe muri uru rukiko, aho hategerejwe umunsi w’iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Imena Evode akurikiranweho kuba mu mirimo yari ashinzwe yaragiye atanga ibyangombwa bikagaragara ko (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko dosiye y’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere, Imena Evode yamaze kuregerwa urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017 ari bwo ikirego cyagejejwe muri uru rukiko, aho hategerejwe umunsi w’iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Imena Evode akurikiranweho kuba mu mirimo yari ashinzwe yaragiye atanga ibyangombwa bikagaragara ko harimo icyenewabo, itonesha n’ubucuti nk’uko Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yabigarutseho ubwo ukekwa yari amaze iminsi atawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Evode yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.

Hari amakuru avuga ko Evode ashabora kuba yaratanze uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro ashingiye ku cyenewabo.

Amategeko avuga iki ku cyaha Imena Evode ashinjwa?

Ingingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, isobanura ko umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri.

Evode yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu 2013 afite imyaka 28 y’amavuko. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere.

Src:Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa