skol
fortebet

Dr Frank Habineza yasabye Leta y’u Rwanda gukurikirana uwavuze ko akwiye kuba Perezida w’Ingagi

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza, yashyize mu majwi uwamututse akanamugeranya n’ingagi akanavuga ko akwiriye kuba Perezida wazo. Uyu mugabo yasabye Leta y’u Rwanda gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya.
Dr.Habineza yashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yatanzwe n’ishyaka Democratic Green Party. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC yamaze kumweza nk’umwe mu bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Chantal Rauch, ukoresha urubuga (...)

Chantal Rauch, ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yanditse kuri uru rukuta ku wa mbere w’iki cyumweru ubutumwa bwuzuye ivangura aho yavuze ko Habineza akwiye kuba Perezida w’Ingagi.

Mu magambo ye Chantal Rauch yagize ati “Njyewe rwose namufata akaba Perezida wa za Gorilla (ingagi), zacu zo muri Pariki. Erega nazo zikeneye nkuriya.”

Nyuma yo kwandika aya magambo, Dr.Habineza yagaragaje uburakari bukomeye anitabaza imbuga nkoranyambaga ze zose akoresha mu kwamagana anasaba Leta y’u Rwanda kumufasha gushakisha uyu muntu.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse agira ati “Turasaba Leta y’u Rwanda kureba ubu butumwa bw’amacakubiri bwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi ko zicyeneye Perezida.”

Dr Habineza yakomeje agira ati “Aya macakubiri abangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.”

Uwo ni Chantal uri i Bumoso wavuze ko Habineza akwiye kuba Perezida w’Ingagi

Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, avuga ko bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ‘gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Birabujijwe kandi gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda.

Frank Habineza yasubije uwamwise Perezida w’Ingagi

Ibitekerezo

  • gutukana biragayitse pee.. ariko nawe wigerageza gusesengura uyobya abantu kuko sinumvamo aho yavuze ubwoko hano! sinzi nimpamvu urimo kubyita ivangura,ryaba ari iringagi n’abantu

    Hahaha that’s what we call democracy

    Uriya mugore ahannwe n’ amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa