skol
fortebet

Dr Ignace Gatare yabaye umuyobozi wa (UR-CST) yahoze ari KIST

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Dr Ignace Gatare yagizwe umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) mu cyahoze ari KIST, ni umwanya yashyizweho n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.
Dr Gatare yahawe uyu mwanya kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Werurwe nk’uko umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton yabitangaje.
Dr Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CNST) kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ari ikintu gikomeye guhabwa uyu mwanya, (...)

Sponsored Ad

Dr Ignace Gatare yagizwe umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) mu cyahoze ari KIST, ni umwanya yashyizweho n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Gatare yahawe uyu mwanya kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Werurwe nk’uko umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton yabitangaje.

Dr Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CNST) kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ari ikintu gikomeye guhabwa uyu mwanya, kuko ari urugendo rukomeje kuri we rwo gufasha igihugu mu iterambere.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuri twebwe kuba twahawe uyu mwanya ni intambwe ikomeje yo gushyiramo umuhate mu gukorera igihugu no guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, kandi tunatanga umusanzu ku burezi kuko ari rimwe mu mapfundo y’icyerecyezo 2020 na gahunda za leta. Turashima igihugu ku cyizere batugiriye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa