skol
fortebet

Dr Matshidiso yanyuzwe n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere Ubuvuzi

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Dr Matshidiso Moeti uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye isomo ryiza ryashibutse ku bitekerezo byiza yasanganye abayobozi b’Igihugu, ngo ahamya adashidikanya ko intambwe yatewe mu buzima izikuba izindi nshuro.
Dr Matshidiso ukomoka muri Botswana yari mu Rwanda ayoboye inama ya mbere Nyafurika yiga ku kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose, yasojwe kuwa Gatatu ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira (...)

Sponsored Ad

Dr Matshidiso Moeti uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye isomo ryiza ryashibutse ku bitekerezo byiza yasanganye abayobozi b’Igihugu, ngo ahamya adashidikanya ko intambwe yatewe mu buzima izikuba izindi nshuro.

Dr Matshidiso ukomoka muri Botswana yari mu Rwanda ayoboye inama ya mbere Nyafurika yiga ku kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose, yasojwe kuwa Gatatu ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika”.

Nyuma y’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Dr Matshidiso yakomereje urugendo rwe mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST), aho yatanze ikiganiro cyiswe “Schools of Public Health and evidence, data and intellectual bases for achieving SDGs,” cyahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri biga iby’Ubuzima, Abarimu n’abandi bahanga baturutse mu bihugu binyuranye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu by’ubuzima.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Matshidiso Moeti yasobanuye uko yabonye u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ndetse n’itambwe rumaze gutera, yagize ati “Nakongera gusubiramo ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite intumbero kandi byiteguye kugira ubuyobozi buhamye ku mugabane wa Africa mu bijyanye n’ubuzima.”

Ngo mu kiganiro yagiranye n’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kane w’iki cyumweru,yamwijeje ubufatanye mu gushyigikira urwego rw’ubuvuzi rumaze gutera intambwe ifatika.

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yamusobanuriye neza ibyo arimo akora cyane mu bijyanye no kwesa imihigo y’intego z’icyerekezo cy’iterambere rirambye (SDGs) n’uburyo byakora mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere ariko gikora cyane ngo kijye mu bihugu bifite ubukungu buciriritse (Middle income country).

Dr Matshidiso ati “Ku bw’ibyo icyo ari cyo cyose cyashorwa, bikozwe n’ubuyobozi, bikozwe n’abaturage, bikozwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bigamije gutanga umusaruro. Ibi byanshimishije cyane muri uru rugendo rwanjye.”

Yavuze ko mu Rwanda yasuye inzego nyinshi, aganira n’abantu batandukanye barimo n’Ibitaro bya Gisirikare bijya mu baturage bikabagezaho serivise z’ubuzima (mu bikorwa bizwi nka Army Week).

Arongera ati “Mbona icyerekezo cya Perezida Kagame kiri gushyirwa mu bikorwa. Mu biganiro na Minisitiri w’Ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse uyu munsi mu biganiro n’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuzima n’abayobozi b’amashami y’ishuri, twibanzwe ku ikoranabuhanga (Innovation), kureba inzira nshya zadufasha kugera aho dushaka kugera.

Gukoresha ikoranabuhanga ni ikintu kiriho hano, ntabwo ari ikintu kiri mu bitekerezo bya Perezida gusa, birimo birakorwa. Nasuye ibitaro bya Gisirikare mu gitondo bari gukora cyane ku bushakashatsi, Ishuri ry’Ubuzima rusange mu Rwanda ubushakashatsi bwaryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga, biragaragaza igihugu n’abantu biyemeje gutera intambwe, baherekejwe n’icyerekezo gisobanutse, na politiki isobanutse.”

Abajijwe kucyo avuga kuri gahunda ya Mutuelle de santé , uyu mugore yavuze ko yanyuzwe n’iyi gahunda. Ngo yabonye ubushatse mu baturage bwo kwitangira umusanzu wo kwivuza uko umyaka isumbura

Ati “Nizeye ko igihugu cyanyuze mu makuba yatayewe na Jenoside, gifite imbogamizi y’uko ari igihugu gito, gituwe cyane cyashyizeho uburyo bwo gutera imbere kandi kizakomeza gutera imbere uko mbibona mu kugera ku Ntego z’icyerekezo cy’iterambere rirambye.”

Dr Matshidiso yanavuze ko bakuye isomo ku buryo igihugu cyateye intambwe mu kugabanya ubusumbane mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi mu Banyarwanda.Ngo mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuli bo muri KIST bamuhaye ibitekerezo byiza azabishyiriza aho bigomba kugera.

Dr Charles Muligande Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere aha yashimiraga Leta y’u Rwanda na WHO bateguye iki kiganiro cyabereye muri KIST
Ubwo Perezida Paul Kagame yakiriga Dr Matshidiso Moeti uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa