skol
fortebet

Gabon na Togo byemerewe kuba abanyamuryango bashya ba Commonwealth

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo, byinjira muri uyu muryango, bituma umubare w’ibihugu biwugize uva kuri 54 uba 56.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry’iyi nama.
Cyabaye nyuma y’amasaha arenga atanu abakuru b’ibihugu bari mu mwiherero wafatiwemo imyanzuro igomba gukurikizwa mu gihe cy’imyaka ibiri.
Cyitabiriwe na Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri; Umunyamabanga Mukuru wa (...)

Sponsored Ad

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo, byinjira muri uyu muryango, bituma umubare w’ibihugu biwugize uva kuri 54 uba 56.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry’iyi nama.

Cyabaye nyuma y’amasaha arenga atanu abakuru b’ibihugu bari mu mwiherero wafatiwemo imyanzuro igomba gukurikizwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Cyitabiriwe na Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland; Perezida wa Sierre Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa.

Perezida Kagame yashimye abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, ndetse na Patricia Scotland wongerewe manda, amwizeza ko azamuba hafi mu myaka ibiri azamara ku buyobozi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwiherero w’abakuru b’ibihugu wanzuye ko ibihugu bibiri, Gabon na Togo, byakiriwe nk’abanyamuryango bashya, ndetse ko uzakomeza gufungurira amarembo abifuza kuwinjiramo.

Ni ibihugu byombi byari bimaze igihe byarasabye kuba ibinyamuryango. Byombi bisanzwe bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ndetse ntibyakolonijwe n’u Bwongereza nk’uko byinshi biri muri uyu muryango bimeze.

Kimwe cyakolonijwe n’u Bubiligi ikindi gikolonizwa n’u Bufaransa gusa uko imyaka yagiye yicuma byagiye bigira umubare munini w’abantu bavuga Icyongereza.

Kwinjira muri uyu muryango kwabyo, bikurikiye ibindi bibiri nabyo bitakolonijwe n’u Bwongereza biwubarizwamo, aribyo u Rwanda na Mozambique.

Mu 2012 Perezida wa Gabon yagiriye uruzinduko mu Rwanda, atangaza ko ateganya guhindura ururimi rw’igihugu cye ku buryo gikoresha Icyongereza.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeje ko inama itaha ya CHOGM izabera muri Samoa.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa