skol
fortebet

Gacinya Denis yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta yari akurikiranyweho

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 27 Nyakanga 2018,urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize umwere umushoramari Gacinya Chance Denis, wahoze ari na Visi Perezida wa Rayon Sports ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta yashinjwaga.

Sponsored Ad

Gacinya Chance Denis umunyemari wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari by’igihugu we akabihakana, yaraburanye aregerwa urukiko rw’aho ashinjwa gukorera ibyaha i Rusizi.

Gacinya yasabiwe kurekurwa

Mu mpera za Nzeri umwaka ushize, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) basabye Ubushinjacyaha gukurikirana Dennis Gacinya wagiye ahabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Icyo gihe mu Nteko Ubushinjacyaha bwabajijwe ikibura kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe.

Mu gusobanura ibi bamwe mu bayobozi b’Akarere kari katumijwe bavuze ko Gacinya bagiye bamushaka bakamubura.

Ibisobanuro bitanyuze abadepite bagize PAC abayigize bavuze ko bamubura nkana, Hon Niyonsenga Theodomir yagize ati “Ariko mwamuburiye he ko yirirwa kuri match, twirirwa tumubona mu bitangazamakuru asinya amasezerano kuki mutajya kuri match ngo mumufate?”

Nyuma y’amezi abiri yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi umunani yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, rwamuhaye igifungo cy’agateganyo, maze ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugengeariko rwanzura ko ubujurire bwe nta shingiro bufite rugumishaho iki gifungo.

Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi aho bumushinja ko yakoreye ibyaha ajyanwayo kuburana.

Urubanza rwe rwaburanishijwe kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka rupfundikirwa mu kwa gatandatu, amaze kuburana yahise azanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali i Mageragere, ari nabwo aheruka kugaragara mu makuru ku munsi wiswe Mandela Day.

Gacinya yari amaze igihe muri gereza

Urukiko rwari rwanzuye ko ruzasomwa tariki 19 Nyakanga ariko ntibyaba barwimurira kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’amatara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta.

Buvuga ko yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo.

We yagiye agaragaza ko amafaranga yishyuwe angana n’imirimo yakoze.
Nyuma yo kuburana mu mizi igihe cy’amezi atatu Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko Gacinya Chance Denis arekurwa, kimwe na mugenzi we baregwaga hamwe. Ubushinjacyaha bufite igihe cyo kujuririra iki kemezo cy’urukiko.

source:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa