skol

Gacinya yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Rwiyemezamirimo akaba na visi perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Dennis amaze gukatirwa igifungo cy’iminsi 30 n’urukiko rwa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali kubera ibyaha akekwaho byo kubeshya uwo bagiranye amasezerano akishyurwa amafaranga y’umurengera.
Uru rubanza rwasubitswe ku munsi w’ejo taliki ya 03 Mutarama 2017,kubera ikibazo cya Interineti yabuze mu rukiko aho rwasomwe uyu munsi maze Gacinya agakatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwanze ubusabe bwa Gacinya (…)

Urukiko rwanze ubusabe bwa Gacinya Dennis wasabye gukurikiranwa ari hanze kuko ariwe utunze umuryango we aho yavuze ko umugore we nta kazi agira ndetse ko ari we moteri y’umuryango we.

Gacinya yatawe muri yombi ku itariki 19 Ukuboza 2017, bisabwe n’ubushinjacyaha bukuru kubera ibyaha akekwaho byo kubeshya ibiciro by’amashanyarazi yagombaga kugeza mu turere twa Rusizi na Gatsibo cyane ko ari rwiyemezamirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa