Gakenke:Umuhinde n’umunye-Congo basubijwe mudasobwa zabo zibwe
Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017
Ku wa 11 Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yafashe, inashyikiriza Akonkwa Adrien, Bisimwa na SK Akbaar Ali Mudasobwa ngendanwa ebyiri yafatanye abakekwaho kuzibiba.
Iyibwe Akonkwa ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafatanwe uwitwa Bimenyimana Lambert; naho iya Akbaar ufite ubw’u Buhinde yafatanwe Ntunzwenimana Shadrack.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko (…)
Ku wa 11 Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yafashe, inashyikiriza Akonkwa Adrien, Bisimwa na SK Akbaar Ali Mudasobwa ngendanwa ebyiri yafatanye abakekwaho kuzibiba.
Iyibwe Akonkwa ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafatanwe uwitwa Bimenyimana Lambert; naho iya Akbaar ufite ubw’u Buhinde yafatanwe Ntunzwenimana Shadrack.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Bimenyimana yibye Akonkwa ubwo bari bafatanyije urugendo bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu.
Yagize ati," Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwari utwaye imodoka barimo yageze mu isantere y’ubucuruzi ya Gakenke ayihagarika umwanya muto kugira ngo abagenzi bajye kwihagarika (ababimusabye). Kubera ko aba bombi bari bicaye ku ntebe zegeranye, Akonkwa yasize igikapu cyarimo mudasobwa ku ntebe yari yicayeho, ariko asaba Bimenyimana (wari usigaye mu modoka) kumurebera kugira ngo hatagita umwiba."
Yakomeje agira ati," Akonkwa akimara gusohoka muri iyo modoka, Bimenyimana yibye mudasobwa yari mu gikapu yamurindishijwe ahita atega moto yerekeza umuhanda w’itaka ijya ku Bitaro bya Nemba. Uwo mugabo akimara kubura mudasobwa ye ubwo yagarukaga mu modoka, yahise yinginga Abamotari bari aho hafi kumufasha gufata umuntu umwibye kuko yakekaga ko yaba atwawe kuri moto n’umwe muri bo. Bamwe muri abo bamotari bakurikiye mugenzi wabo babonye atwaye Bimenyimana bamufatira mu birometero bike uvuye aho yayibiye, bahita bamenyesha Polisi."
Yavuze ko mudasobwa yibwe Akbaar yafatanwe uwo Ntunzwenimana yayigurishije ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.
IP Gasasira yagize ati," Mu minsi ishize Akbaar yatanze ikirego ko yibwe mudasobwa, kandi ko Ntunzwenimana wamukoreraga ari mu bantu akeka baba barayibye bitewe nuko n’ubwo yari yaramusezereye ku kazi yakundaga kuza iwe mu rugo avuga ko aje kumusura; kandi ko mu minsi ya nyuma yahaje ari bwo yayibuze."
Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje; naho izo mudasobwa zikaba zarashyikirijwe ba nyirazo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kuzirikana umutekano w’ibintu byabo agira ati,"Ni byiza kandi ni iby’ingenzi kwirinda guha icyuho abajura. Buri wese asabwa gufata ingamba zo kurinda ibintu bye; ariko na none ugize ibyago byo kwibwa akwiriye kubimenyesha vuba Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe zimuri hafi kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya."
Yashimye abo batwara abagenzi kuri moto ku ruhare rwabo mu ifatwa rya Bimenyimana, aboneraho gusaba abandi gukurikiza urwo rugero rwiza rw’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
Akonkwa na Akbaar bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe ikanabashyikiriza Mudasobwa zabo bari bibwe.
Ibitekerezo
Courage kuri police y,urwanda muguhora kwisonga mukurwanya ibyahaa bya karusho abo banyamahanga basubizwe izo mudasobwa zabo bigaragazako police y,urwanda iri maso.