skol
fortebet

Gakenke: Umurambo w’ umugore w’ imyaka 47 watoraguwe ku nkombe za Nyabarongo

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu murenge wa Minazi Akagari ka Murambi mu karere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’ umugore w’ imyaka 47 bikekwa ko yatwawe n’ umugezi wa Base.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Mutarama 2017, ukaba warahise ushyingurwa hafi yaho watoraguwe ku nkombe za Nyabarongo.
Tariki ya mbere Mutarama nibwo Nyakwigendera Mukamurigo Beatrice yavuye mu murenge wa Mataba aho yari yarashakiye agiye gusura musaza we mu murenge wa Minazi yombi yo mu karere ka Gakenke.
Iyi mirenge yombi (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Minazi Akagari ka Murambi mu karere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’ umugore w’ imyaka 47 bikekwa ko yatwawe n’ umugezi wa Base.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Mutarama 2017, ukaba warahise ushyingurwa hafi yaho watoraguwe ku nkombe za Nyabarongo.

Tariki ya mbere Mutarama nibwo Nyakwigendera Mukamurigo Beatrice yavuye mu murenge wa Mataba aho yari yarashakiye agiye gusura musaza we mu murenge wa Minazi yombi yo mu karere ka Gakenke.

Iyi mirenge yombi igabanywa n’ umugezi wa Base. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Minazi Ntezirizaza Faustin yabwiye Umuryango ko ubwo uyu mugore yari kwa musaza we haguye imvura, byagera mu saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba Mukamurigo agasezera agataha

Ngo musaza we n’ abandi baturanyi babanje gusa n’ abamubuza gutaha bamubwira ko umugezi wa Base wuzuye ushobora kumutwara, we ababwira yahavukiye ahazi neza Base itamutwara.

Kuva yava kwa musaza we yahise aburirwa irengero. Ari aho yari yarashakiye baramubura ndetse no kwa musaza we bayoberwa irengero rye. Bagatangira gushakisha.

Mu gitondo cyo kuri wa 8 Mutarama nibwo abaturage babonye umurambo w’ umuntu batazi ku nkombe za Nyabarongo babimenyesha ubuyobozi.

Ntezirizaza avuga ko bakimenya aya makuru basabye abo mu muryango wa Nyakwigendera kuza kureba niba uwo muntu ari uwabo, bagasanga ari Mukamurigo.

Yagize ati “ Umugabo we niwe wahageze bwa mbere hanyuma na musaza we aza kuza nyuma bombi bemeza ko uwo murambo ari uwa Mukamurigo”

Ngo uyu murambo wari waratangiye kwangirika ku buryo byari bigoye kumenya nyirawe usibye kureba imyenda yabuze yambaye.

Ntezirizaza yongeraho ko nyuma yo kubona umurambo wa Nyakwigendera bitashobokaga ko wajjyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma kuko wari waratangiye kwangirika.

Ngo abo mu muryango wa Nyakwigendera banditse urwandiko ruvuga ko umurambo ari uw’ umuntu wabo ubundi ushyingurwa hafi yaho watoraguwe.

Ntezirizaza ati “Abadukuriye batugiriye inama y’ uko uwo muryango wa kwandika urwandiko rwemeza ko wabonye uwo murambo rugasinywaho n’ ubuyobozi bw’ umudugudu”

Uru rwandiko ngo ni urwo uyu muryango wazifashisha nka gihamya y’ uko Mukamurigo yapfuye igihe waba ugiye kumusibisha mu bitabo by’ irangamimerere.

Bikekwa ko Mukamurigo yaba yaratwawe n’ umugezi wa Base, ukamugeza mu ruzi rwa Nyabarongo, Nyabarongo ikamujugunya ku nkombe yashizemo umwuka.

Nyakwigendera Mukamurigo yari yarashakanye na Vitaro Mathieu asize abana batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa