skol
fortebet

Gasabo: Gitifu w’Akagari arasabirwa kwegura nyuma yo gushinjwa gukubita no kwakira ruswa mu myubakire

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Gasabo baranenga umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Mukuyu kuba abaha serivisi mbi akanabaka ruswa mu myubakire, uyu muyobozi uhakanana ibyo ashinjwa n’ abaturage baramusabirwa kweguzwa
Ni abaturage batuye mu Kagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bavuga ko uyu muyobozi abaha serivise mbi akanabaka ruswa.
Umwe mu baturage baganiriye na TV1, yagize ati “ Umwana yamukurikiranye mu kagari amusangayo aramubaza ati “amabati yanjye kuki utayama’ (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Gasabo baranenga umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Mukuyu kuba abaha serivisi mbi akanabaka ruswa mu myubakire, uyu muyobozi uhakanana ibyo ashinjwa n’ abaturage baramusabirwa kweguzwa

Ni abaturage batuye mu Kagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bavuga ko uyu muyobozi abaha serivise mbi akanabaka ruswa.

Umwe mu baturage baganiriye na TV1, yagize ati “ Umwana yamukurikiranye mu kagari amusangayo aramubaza ati “amabati yanjye kuki utayama’ aramubwira ngo ariko ndaguca amande, ati ‘urampa ibihumbi 40’, ati ‘ntabwo naguha ibihumbi 40 ku mabati watoboye, barumvikana umwana amuha ibihumbi 20….Hari umugabo hariya ubu yashyinze inzu yamuhaye amafaranga kandi irahari uwo ku Mukuyu yamuciye ibihumbi 50.”

Undi nawe ati “Ikindi nacyo mu buzima bwa buri munsi twanze umuntu uhagarara ku maguru abiri ari umugabo akavuga ngo ‘tuzaba tubireba’ikibazo cy’imyubakire giteye gutya, umuntu wubaka ni ufite ubushobozi watanze amafaranga watanze ruswa, iyo ruswa rero iyo utayifite ntabwo ubashaka kubaka.”

Abaturaga bavuga ko bashaka kumenya ukuri kuri uyu muyobozi niba Akarere ka Gasabo karamutumye ruswa cyangwa gufatanya n’abaturage mu iterambere. Undi nawe yagize ati “ubundi nta kintu cyiza akorera abaturage, umuturage utifite ntashobora kugenda ngo azamuhe serivisi, kugenda ufite ikibazo nyine uri umuntu utishoboye arakubwira ngo jyenda tuzaba tubireba, n’ubu ngubu abaturage bose bamwise tuzaba tubireba. Ku mazina ye abiri Rumanzi Elias twongeyeho ‘tuzaba tubireba’…Nonaha amaze kubyivugira aje hano ati numvise ari nako munyita.”

Abaturage bavuga ko bishobotse uyu muyobozi wabo yahabwa izindi nshingano kuko adshoboye kubayobora kuko atabakemurira ikibazo ku gihe. Ati “Uyu mugabo ureba yitwa Rumanzi akora ibyo ashatse, ibyo adashatse ntibihabo. Njyewe kumva ko bazamujyana ahandi aho bazamujyana naho haba abantu. Njye numva niba babona ari umuntu ushoboye bamujyana muri Minisiteri aho azajya yicarana n’abo cyangwa se mu karere ariko gukorana n’abaturage rwose n’ibintu bitoroshye arakubita uwo atishimiye aramukubita ntatinya gukubita umugore.”

Undi mugore ati “kuko abayobozi bajyaho kubera twebwe kandi banavaho kubera twebwe, amafaranga Leta ikoresha n’ingengo y’abaturage basohora kugirango ahembe abo bayobozi. Niba umuyobozi ayobora ntabashe gukemura ibibazo by’abaturage ntabashe guhagarara mu nshingano ze twibaza ko ari umutungo wa Leta aba ari gusesagura .”

Aba baturage bakomeza bavuga ko Imana ibafashije uyu muyobozi yavaho ngo bafite amakuru y’uko naho yabaga Imasoro nayo yakoraga nabi ndete ngo naho yabaga mu kagari ka Bwiza naho yahavanywe abaturage bamwinubye.

Rumanzi Elias yabwiye Tv1 ducyesha iyi nkuru ko ibyo abaturage bavuga bamubeshyera bitewe n’uko hari bamwe abangamira mu myubakire y’abo baba bashaka kubaka binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Ntabwo biriya ariko bimeze kuko turi hano gufasha abaturage kuko kenshi abaturage twakira n’abantu bafite imyumvire itandukanye bafite imyitwarire itandukanye, hari uza akumva ko wamufasha muri icyo kibazo ako kanya.”

Uyu muyobozi avuga ko impamvu abaturage bamwanga ari uko atabashyigikira mu myubakire y’akajagari

Umunyamakuru ati “Barakurega ruswa mu myubakire’, Elias ati “ngahoooo urumva nyine babivuga uko babishaka kuko natwe ubwacu turiguhangana n’ibyo bibazo by’imyubakire.....Turagerageza gusobanurira abaturage umunsi ku wundi noneho n’ababyubaka uko bishakiye tugasenya ariko iyo ariwe ntabwo yumva ko ibyo uri gukora ari gahunda ya Leta ahubwo aba abona ko umubangamiye, kuba hari abahuriza kuri njye nuko ntabashyigikira muri gahunda zitubahirije gahunda ya Leta.”

Mu ruzinduko umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiriye mu karere ka Gasabo I Jabana muri 2014 yibukije abaturage uburenganzira bafite ku bayobozi bihitiyemo.Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuyobozi utabakorera neza bakwiye kujya bagira uruhare mu kumushimira bicye yakoze ubundi bakamusezerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa