skol

Gasabo: Polisi yafashe bane bacuruza udupfunyika 870 tw’urumogi

Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025

featured-image

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane mu bihe bitandukanye, bafite urumogi udupfunyika 876, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, barushyiriye abakiliya babo

Abafashwe barimo umusore w’imyaka 25, ufite imyaka 30, ufite imyaka 34, n’ufite 26, bose bafashwe ku wa 2 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko bakimara gufatwa bavuze ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo barushyiriye abakiliya babo batuye muri iyi Mirenge ya Kinyinya na Gisozi.

Ati “Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abafashwe bose n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Gisozi na Kinyinya ngo bakorerwe amadosiye abajyana mubugenzacyaha kugirango bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.”

Polisi y’u Rwanda yashimiye “abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwiriakwizwa mu baturage, inibutsa abandi gukomeza gutanga amakuru igihe hari uwo bamenye ko acuruza ibiyobyabwenge kujya batanga amakuru agafatwa.”

Polisi kandi yaburiye abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza, kunywa, kwinjiza mu gihugu ibiyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha azwi bityo ntaho bizihisha.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Abafatanywe urumogi bari barushyiriye abakiliya babo muri Gasabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa