skol
fortebet

Gasabo: Polisi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 15

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yangije ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe udushashi 4 272 zo mu bwoko bumeze nka kanyanga ndetse n’urumogi byose bifite agaciro ka miliyoni 15.
Izi nzoga n’urumogi ngo byafashwe mu mukwabu udasanzwe muri Kigali ku bufatanye n’abaturage.
Spt. Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yibukije ko ibyaha byinshi bikorwa bishamikiye ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ndetse mu byaha bitanu bya mbere bikorwa (...)

Ndetse mu byaha bitanu bya mbere bikorwa cyane mu gihugu gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa gatatu inyuma yo gukubita no gukomeretsa hamwe n’ubujura buciye icyuho.

Ati “Akenshi iyo usanga umuntu wakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aba yafashe kuri ibi biyobyabwenge, kuko niyo ntandaro y’ibindi byaha.”

Abanyarwanda ngo bakwiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko ngo ingaruka zabyo zigera kuri buri wese.

Spt Emmanuel Hitayezu asaba abanyarwanda kugaragaza ahari ibiyobyabwenge

Police ngo irakomeza gusaba buri munyarwanda kwereka inzego z’umutekano ahari ibiyobyabwenge nk’ibi, yaba ababicuruza cyangwa ababikoresha kuko bitemewe n’amategeko.

Ingingo ya 594 mu gitambo cy’amategeko ahana mu Rwanda niyo ivuga ko ufatiwe muri ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’umwe n’imyaka itatu, naho ubicuruza ni hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu.

amashashi arenga ibihumbi bine y’inzoga zitemewe yangijwe
Hangijwe kandi udupfunyika twinshi tw’urumogi
Izi nzoga bita Kitoko zireze kandi ntizemewe mu gihugu, abazinyoye ngo nibo bishora mu bindi byaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa