skol
fortebet

Gasabo : Umuturage yishwe n’inkoni z’abanyerondo barinda ibisigazwa bya Top Tower Hotel

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 kanama 2017, abaturage bo mu gace ka Batsinda mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, babyukiye mu myigaragambyo bafunga imihanda kubera mugenzi wa bo bavuga ko yishwe n’ abanyerondo barinda ibisigazwa by’inzu ya Top tower iherutse gusenywa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.
Aba banyerendo ni abarinda ibishingwe byavuye ku nyubako ya Top tower aho bimenwa mu karere ka Gasabo.
Ni umwuka mubi nyuma y’uko umuntu umwe apfuye azize inkoni abaturage bavuga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 kanama 2017, abaturage bo mu gace ka Batsinda mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, babyukiye mu myigaragambyo bafunga imihanda kubera mugenzi wa bo bavuga ko yishwe n’ abanyerondo barinda ibisigazwa by’inzu ya Top tower iherutse gusenywa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Aba banyerendo ni abarinda ibishingwe byavuye ku nyubako ya Top tower aho bimenwa mu karere ka Gasabo.

Ni umwuka mubi nyuma y’uko umuntu umwe apfuye azize inkoni abaturage bavuga ko ari iz’abanyerondo akaba yakubiswe ubwo we n’abandi benshi bashakishaga ibyuma mu bisigazwa bya Top Tower Hotel iherutse gusenywa abaturage bagaragaye mu mashusho ya TV1 bagaragara bafunze umuhanda bakoresheje ibibuye binini

Bamwe mu baturage bavuga ko mugenzi wabo yishwe n’inkoni z’abanyerondo

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuryango ko aya makuru atarayamenya yongeraho ko agiye kuyakurikirana akamenya ukuri kwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa