skol
fortebet

Gatsibo: Bane bafunzwe bazira kwigabiza igishanga cya Leta bakagihinga

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, mu karere ka Gatsibo bazira kwigabiza igishanga cya Leta kiri mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa Kabarore bakagihinga.
Ababifungiwe ni Siborurema Augustin, Muganga Anastase , Rwasibo David na Mutabaruka Sylvere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko aba bagabo bakuriye Amashyirahamwe y’Abahinzi muri aka gace.
Yavuze ko bafatiwe mu cyuho ku itariki 8 z’uku (...)

Sponsored Ad

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, mu karere ka Gatsibo bazira kwigabiza igishanga cya Leta kiri mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa Kabarore bakagihinga.

Ababifungiwe ni Siborurema Augustin, Muganga Anastase , Rwasibo David na Mutabaruka Sylvere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko aba bagabo bakuriye Amashyirahamwe y’Abahinzi muri aka gace.

Yavuze ko bafatiwe mu cyuho ku itariki 8 z’uku kwezi barimo guhinga icyo gishanga bakoresheje ba nyakabyizi.

IP Dusabe yasobanuye uko babigenzaga agira ati,"Bahaga abakozi amafaranga bakabereka aho bahinga muri icyo gishanga. Inzego zibishinzwe zabihanangirije inshuro zigera kuri eshatu zibabuza guhinga ubwo butaka bwa Leta; ariko babirengaho bakomeza kubikora ; hanyuma zibonye ko bakomeje kuvunira ibiti mu matwi zibimenyesha Polisi , ibafatira mu cyuho barimo bagihinga."

Yagize ati,"Nta muntu wemerewe guhinga igishanga cyangwa kugikoreramo indi mirimo atabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe kubera ko ari ubutaka bwa Leta nk’uko biteganywa n’ingingo ya 12 y’ Umutwe wa II w’Itegeko Ngenga N° 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda. Ubwigabiza akabukoreraho ibikorwa ibyo ari byo byose aba akoze icyaha, kandi arabihanirwa."

Ingingo ya 29 y’iri Tegeko Ngenga igira iti: Ubutaka bwo mu bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo, kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane. Kugira ngo ubutaka bwo mu bishanga bushobore gucungwa no gukoreshwa mu buryo buboneye, Iteka rya Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibishanga n’imbibi zabyo. Urwo rutonde rwerekana ku buryo busobanutse imiterere yabyo n’icyo bigenewe gukoreshwa n’uko bishobora gutunganywa kugira ngo bigirire abaturarwanda akamaro ku buryo burambye. Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze ashyiraho Iteka ryemeza uburyo ubutaka bwo mu bishanga bugomba gucungwa, gutunganywa no gukoreshwa.

IP Dusabe yaboneyeho gusaba abatuye Intara y’i Burasirazuba kwirinda ibyaha birimo ibyo aba bane bafungiwe byo kwangiza ibidukikije bahinga igishanga cya Leta batabiherewe uburenganzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa