skol

Gicumbi: Mudugudu wari impirimbanyi yo kurwanya ibiyobyabwenge yishwe

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamutora mu murenge wa Rushaki yicishijwe amabuye n’ ibyuma n’abantu bataramenyekana bakoresheje amabuye n’ibyuma. Umurambo we wabonetse saa kumi n’imwe z’igitondo uyu munsi hafi y’iwe.

Yitwa Leandre Mugarukire, umurambo we basanze wakomerekejwe n’amabuye ku mutwe wanajombaguwe ibyuma nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Rushaki yabibwiye Umuseke.

Asaba Gahima Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki avuga ko abakoze ibi bagishakishwa. Nabo ubu bakaba batabaye umuryango wa Mugarukire.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabwiye Umuseke ko abahageze basanze amabuye menshi iruhande rw’umurambo we. Avuga ko iperereza ubu riri gukorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.

Umurambo we bawusanze hafi y’iwe, abaturanyi be babwiye Umuseke ko bakeka ko yishwe nijoro atashye.

Abaturage ba hano bavuga ko bakeka ko ibi byakozwe n’agatsiko k’abarembetsi bavana inzoga zitemewe muri Uganda bazinjiza mu Rwanda, ubuyobozi ariko ntibwemeza aya makuru.

Gusa uyu muyobozi w’Umurenge yatubwiye ko uyu mugabo Mugarukire bishe yari umuyobozi w’inyangamugayo cyane mu bakozi bafite. Ngo yarwanyaga cyane amafuti yose, ruswa n’abari inyuma y’ibikorwa byo gucuruza kanyanga.

Mu kwezi gushize mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’Umudugudu yakubiswe n’umuturage aramwica.

Mugarukire Leandre wishwe none asize umugore n’abana bane (4).

Ibitekerezo

  • nibyo koko yarumuturamyi nukuri yarwanyaga kanyanga pee Imana imyakire Mubayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa