skol
fortebet

Gicumbi: Umuforomo afunzwe akekwaho gusambanya umubyeyi yabyazaga

Yanditswe: Monday 26, Mar 2018

Sponsored Ad

Umforomo uri mu kigero cy’ imyaka 40 wo kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore w’ imyaka 35 wari wamugannye ngo amubyaze.
Amakuru y’ uko uyu muganga yasambanyije umubyeyi yabyazaga, akimara kumenyekana polisi y’ u Rwanda ikorera muri ako gace yahise ita muri yombi uyu mugabo tutangaje amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we.
Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amajyaruguru yemeje aya makuru gusa nta byinshi yatangaje (...)

Sponsored Ad

Umforomo uri mu kigero cy’ imyaka 40 wo kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore w’ imyaka 35 wari wamugannye ngo amubyaze.

Amakuru y’ uko uyu muganga yasambanyije umubyeyi yabyazaga, akimara kumenyekana polisi y’ u Rwanda ikorera muri ako gace yahise ita muri yombi uyu mugabo tutangaje amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we.

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amajyaruguru yemeje aya makuru gusa nta byinshi yatangaje kuri iki kibazo kuko ngo ikirimo kugikurikirana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru CIP Twizeyimana Hamdoun,ku murongo wa Telephone yabwiye TV na Radio One ko uyu muforomo Mutabaruka Jean Bisco afungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo hakorwe iperereza.Akanemeza ko muri 2011 yigeze kuregwa icyaha nk’iki akaza kurekurwa bitewe no kubura ibimenyetso bimushinja.

Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igika cya mbere iteganya ko umuntu akoresheje undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 7.Naho igika cya Kabiri kikavuga ko iyo umuntu akoresheje imibonano mpuzabitsina umurwayi cyangwa umuntu ufite ubumuga ku gahato ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.

Ibitekerezo

  • mbega ikinyoma Koko ukuntu umaze kubyara aba yanduye (amaraso ajojoba byongeye iyanyuma itaranaza none ngo baramufashe ahubwo nyine bashaka kwirukanisha uwo mugabo cyane ko wumva bamukekaho SIDA bakaba wenda batamwoyumvamo kuko bakeka ko yazabanduza ari kubabyaza naho ibindi ni ibinyoma

    police ikurikirane neza uwo Muganga ashobora kuba yaguzwe nabagenzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa