Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uko izifashisha ubuhinzi mu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagejeje ku Basenateri n’Abadepite ikiganiro ku bikorwa na Guverinoma mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwitezweho gutanga umusanzu mu gufasha Igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 aho abaturage bacyo bazaba bafite imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, n’ubukene bwaracitse burundu.
Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufite 25% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu ndetse hafi 70% by’Abanyarwanda batunze narwo, byatumye ingengo y’imari yarwo yongerwa cyane ko rwihariye 40% mu gutanga akazi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko ingengo y’imari yavuye kuri miliyari 129 Frw mu 2017, igera kuri miliyari 225 Frw mu mwaka wa 2025/2026.
Ati: “Bigaragaza ko iyo ngengo y’imari yiyongereye hafi 75% mu myaka umunani.’’
Mu bicuruzwa u Rwanda rwoherezwa mu mahanga, nibura ½ cyabyo ni ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, birimo imboga, imbuto, icyayi n’ikawa.
Dr Nsengiyumva yavuze ko amadovize y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga yavuye kuri miliyoni 287$ mu 2017, agera kuri miliyoni 544$ mu 2024.
Ati: “Biteganyijwe ko aka gaciro kaziyongera, kakagera kuri miliyari 1,5$ mu 2029. Intego dufite ni ukongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ku mpuzangendo ya 13% buri mwaka, umusaruro ubikomokaho ukikuba gatatu ukagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.’’
Mu Rwanda hamaze kubarurwa ibyanya by’ubuhinzi n’ubworozi birenga ibihumbi 19 ku buso burenga hegitari ibihumbi 587 muri gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bw’ubuhinzi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu kurinda ko ubutaka butakoreshwa icyo butagenewe, hari gusozwa gahunda yo gukora ibishushanyombonera mu turere twose.
Ati: “By’umwihariko, mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, harimo gukorwa igishushanyombonera kizatugaragariza neza imiterere y’ubutaka, uko bukwiriye kubungabungwa ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi bibubereye.”
“Turishimira ko Leta itagitumiza imbuto mu mahanga kuko uzikenera wese imbere mu Gihugu ashobora kuzibonera ku gihe.’’
Yashimangiye ko u Rwanda rumaze kwihaza mu gutubura imbuto z’ibihingwa by’ingenzi zirimo iz’ibinyampeke, ibinyamisogwe, ibirayi, imyumbati ndetse n’ingemwe z’ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka.
Ingengo y’imari yifashishwaga yavanyweho kuko nko mu 2016/2017, Igihugu cyatumije imbuto z’ibinyampeke 10 n’ibinyamisogwe zirenga toni 2.360, zatwaye miliyoni 5,4$.
Dr Nsengiyumva kandi yavuze ko mu gukumira no guhangana n’icyahungabanya gahunda yo kongera umusaruro ukomoka ku matungo, hashyizwe Nkunganire ku kiguzi cy’inkingo n’imiti yo kurwanya indwara mu matungo.
Ati: “Guverinoma imaze gushyiramo hafi miliyari 37 Frw kuva mu 2017 kugera mu 2025/2026.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwihaye intego ko muri muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha iterambere, icyiciro cyayo cya kabiri, hazongerwa umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi ku kigero kirenga 50% no guteza imbere ubuhinzi ku rugero rwa 6% buri mwaka kugeza mu 2029.
Ati: “Guverinoma izakomeza kunganira abahinzi n’aborozi kubona inyongeramusaruro, imiti yo kurwanya indwara n’ibyonnyi. […] Ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, Guverinoma izakomeza guhugura abahinzi n’aborozi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ku isoko n’ikirere.’’
Asubiza ku ngamba zo gukemura ibibazo biterwa n’imashini zo kuhira zikiri nke, yagize ati: “Twamaze kubona umushoramari wo mu Gihugu, inyinshi azajya azikorera hano. Izindi zitumijwe hanze turi gushaka uko zajya zitumizwa ku ruganda aho zikorerwa.’’
Yavuze ko Abanyarwanda bafite inganda bakwiye kwiminjiramo agafu kugira ngo bakore bihagije. Ati: “Ntabwo tuzatera imbere dufite inganda zikora ku bushobozi bwa 30%. Inganda zacu zikora kuva saa Mbiri, saa Kumi n’imwe zigafunga. Imashini ikora amasaha umunani, igafunga amasaha 16, niba ikora ku bushobozi bwa 30%, ni ko uyikoresha.’’
Mu gufasha abahinzi kwitabira ibikorwa byo kuhira, Guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10 aho itanga 50% by’ikiguzi cy’ibikoresho nk’imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.
Mu Rwanda, ubuso bw’ubutaka bwuhirwa bugeze kuri hegitari 74,375 buvuye kuri hegitari 52.175 mu 2017 ndetse buzongerwa kugera kuri hegitari 132,171 mu 2029.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaraje ibizayifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *