skol
fortebet

Hamenyekanye itariki ntarengwa u Rwanda ruzakiriraho abimukira baturutse mu Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi kwa Kamena 2022 , dutangiye uyu munsi aribwo impunzi n’abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza binyuze mu masezerano yasinyanye n’iki gihugu bazagera mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kamena abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagera mu gihugu.

Ati “Abimukira bazava mu Bwongereza, twiteze ko icyiciro cya mbere kizahagera muri uku kwezi kwa Kamena. Dukomeje kubikoraho, twiteguye kubakira kandi dutegereje ko icyiciro cya mbere kizahagera muri Kamena.”

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura kwakira aba bimukira ndetse amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa inzu eshanu zujuje ibisaba zizabakira.

Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.

Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nijoro.

Indi nyubako izakira aba bimukira ni iyitwa ‘Desire Resort Hotel’ iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri ’Hallmark residences’, igizwe n’inzu 30 zose zigizwe n’ibyumba 102. Kimwe n’abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n’uburyo bubafasha kwidagadura.

U Bwongereza bumaze igihe bukomerewe n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze muri ‘English Channel’

English Channel ni inzira y’amazi itandukanya amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Iyi nzira yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’. Muri abo harimo n’abana 23 bari munsi y’imyaka 18 binjiye muri icyo gihugu kuwa 7 Kanama 2020.

Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021. Ibi byose byerekana imiterere ikomeye y’icyo kibazo.

Mu busanzwe iyi nzira ya ‘English Channel’ mu bihe byashize yanyurwagamo n’abimukira bari hagati ya 150 na 300, ndetse mu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yari aherutse gutangaza ko bafite impungenge z’uko uyu mubare uziyongera ukagera ku bimukira 1000 ku munsi.

Ibi yabishingiraga ku kuba kugeza muri Werurwe 2022, abimukira 6500 bari bamaze kwinjira mu Bwongereza banyuze muri iyo nzira, umubare wenda kungana n’uw’abinjiye muri icyo gihugu mu mwaka wose wa 2020 kuko bari 8417.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa