skol
fortebet

“Hari abazimyaga ariya matara nk’ abazimya agatadowa” Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimagiye ukuntu mu myaka 23 ishize Abanyarwanda bavuye mu bwigunge avuga ko hari abahawe amazu arimo amashyanyarazi batazi uko amatara y’ amashyanyarazi azimywa bakajya bahuha nk’ abazimya agatadowa.
Umukuru w’ igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora.
Perezida Kagame yavuze ko habayeho kwibohora ku buryo bubiri. Kwibohora abantu no kwibohora mu bikorwa.
Yagize ati “ Kwibohora (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimagiye ukuntu mu myaka 23 ishize Abanyarwanda bavuye mu bwigunge avuga ko hari abahawe amazu arimo amashyanyarazi batazi uko amatara y’ amashyanyarazi azimywa bakajya bahuha nk’ abazimya agatadowa.

Umukuru w’ igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora.

Perezida Kagame yavuze ko habayeho kwibohora ku buryo bubiri. Kwibohora abantu no kwibohora mu bikorwa.

Yagize ati “ Kwibohora hari inzego ebyeri, hari urwego rw’ abantu hari n’ urwego rw’ ibikorwa”

Yavuze ko kwibohora abantu ari ukwibohora abategetsi babi, ubutegetsi bubi. Yongeraho ko kwibohora mu rwego rw’ ibikorwa ari ukwibohora kubaho nabi, uburwayi, gusonza n’ ibindi.

Mu rwego rwo kwibohora hari abaturage bagiye bubakirwa amazu bagakurwa mu mazu ataboneye bagahabwa amazu ajyanye n’ icyerekezo. Bamwe muri aba ngo ntabwo bari bazi uko batsa n’ uko bazimya amatara y’ amashyanyarazi ari mu nzu bahawe.

Ibi byanakomojweho n’ umugore watanze ubuhamya ashimira Leta y’ ubumwe kuba yaramukuye mu bwigunge ikamuha inzu nziza yo kubamo.

Uyu mugore yavuze ko yamaze amezi atatu aba mu nzu irimo amashyanyarazi ariko atazi ko iyo nzu irimo amashyanyarazi.

Perezida Kagame yagize ati “Muri iriya midugudu twasuye, hari abambwiye ko bahawe amazu batazi aho bakanda. Hari abatari bazi uko bazimya ariya matara bagakanda nk’ abazimya agatadoba”

Minisitiri w’ ingabo Jenerali James Kabarebe yavuze ubwo umunsi wo kwibohora waherukaga kwizihizwa Perezida Kagame yasabye ko umunsi wo kwibohora uzakurikiraho wakwizihirizwa ahantu bataragera amajyambere cyane. Kabarebe yavuze ko ariyo mpamvu uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.

Umukuru w’ igihugu yasabye abagenerwabikorwa muri gahunda Leta kujya baziheraho bakiteza imbere aho kugira ngo bategereze ko bazakomeza gufashwa.

Ati “Ariya mazu twubaka tukayamuha (umuturage) ni ukugira ngo ahereho yiyubaka. Iyo tuguhaye inka ikabyara n’ iyo ibyaye ikabyara ntabwo ari wowe ukwiriye kuza ngo mumpe indi nka zazindi narazigurishije ninywera urwagwa”

Perezida Kagame yashimye abaturage b’ uturere twa Gakenke, Nyabihu, Musanze, Muhanga na Ngororero avuga ko ubwo yaherukaga kubasura batari bakeye nk’ uko bari bakeye kuri uyu munsi.

Yagize ati “Imyaka yindi naje hano ntabwo abantu nahahuriye nabo ari ko basaga. Ntabwo ari uguhinduka gusa ku mubiri ibyo mwambaye, oya, nta n’ uwasekaga, wabonaga buri wese yumiwe, arakaye cyangwa se yihebye”

Umukuru w’ igihugu yasezeranyije aba baturage bamushimiye ko muri manda y’ imyaka irindwi irimo kugana ku musozo yabahaye ibyo yari yarabasezeranyije, ababwira ko azongera akabasura kandi ko yizeye ko azasanga basa neza kurushaho.

Muri uyu muhango Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame batashye umudugudu w’ ikitegererezo wubakiwe imiryango 108 igizwe n’ abatishoboye.

Ibitekerezo

  • Ariko mwagiye mureka guterigipindi koko.Ejobundi nibwo yatubwiragako twe tutazi train icyaricyo.Mujye mureka gufata abanyarwanda nkinjiji kbs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa