skol

Hatangajwe imvura iteganyijwe mu mpera za Mutarama 2026

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 7 na 110, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe n’itatu bitewe n’imiterere ya buri hantu.

Ni ibikubiye mu nyandiko y’iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2026, iki kigo cyasohoye.

Meteo Rwanda yavuze ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 7 na 110, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.

Iti: “Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku miterere y’ahantu.”

Yagaragaje ko kandi imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 90 na 110, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyaruguru, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, amajyepfo n’amajyaruguru by’Akarere ka Karongi, ibice byo hagati by’ Akarere ka Rutsiro, ndetse n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Rubavu.

Iki Kigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburengerazuba, mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, uburengerazuba bw’Uturere twa Huye na Nyanza, amajyepfo y’Akarere ka Ruhango, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze ndetse n’amajyaruguru y’Akarere ka Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu majyaruguru y’Umujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Iti: “Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 uretse mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 7 na 30.”

Hagati ya tariki 21 na 31 Mutarama 2026, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 31, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, nk’uko byagaragajwe na Meteo Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa