skol
fortebet

I NYANZA : UMUSORE YAGIYE KWIBA AHASIGA UBUZIMA

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umusore wo mu karere ka Nyanza witwa Harerimana Jean Claude uzwi cyane nka Kiryabarezi arakekwaho kujya kwiba maze yavumburwa akahasiga ubuzima ubwo yageragezaga guhunga. ibi Byabereye mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo ho mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
UMURYANGO.rw wamenye amakuru ko kuri uyu wa mbere wiki cyumweru taliki 24 Gashyantare 2025 ahagana i saa munani n’igice z’amanywa ko aribwo uwo musore yagiye kwiba umukecuru atangira (...)

Sponsored Ad

Umusore wo mu karere ka Nyanza witwa Harerimana Jean Claude uzwi cyane nka Kiryabarezi arakekwaho kujya kwiba maze yavumburwa akahasiga ubuzima ubwo yageragezaga guhunga. ibi Byabereye mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo ho mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

UMURYANGO.rw wamenye amakuru ko kuri uyu wa mbere wiki cyumweru taliki 24 Gashyantare 2025 ahagana i saa munani n’igice z’amanywa ko aribwo uwo musore yagiye kwiba umukecuru atangira kwica idirishya noneho hanyura undi mugore ahita avuza induru maze Kiryabarezi ahita asimbuka urugo ariruka agwa mu cyobo kinini ahita apfa. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yadutangarijeko ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku cyateye uru rupfu. Nyakwigendera Kiryabarezi yakomokaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa