skol
fortebet

Ibiciro bya Essence na Mazutu byagabanutse

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwamenyesheje abantu ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema, risobanura ko iri gabanuka ryatewe n’ imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu i tangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017, riragira riti " Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza 969 frw kuri litiro. (...)

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwamenyesheje abantu ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema, risobanura ko iri gabanuka ryatewe n’ imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bigaragara mu i tangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017, riragira riti " Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza 969 frw kuri litiro. Icya Mazutu ntikigomba kurenza 935Frw kuri Litiro".

Essence yavuye ku 1022Frw ijya kuri 964Frw kuri litiro mu gihe mazutu yavuye ku 958frw ijya kuri 935Frw kuri litiro.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori nta ngaruka riri bugire ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutse

Ibitekerezo

  • nonese kuki ibiciro byo kungendo mutabigabanya kandi bihanitse cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa