Mu buzima umuntu arakura, agakora hanyuma akageza mu bihe by’ubusaza aho umubiri uba utagifite imbaraga zo mu busore wahoranye. Muri Polisi y’u Rwanda, uri ku rwego rwa Komiseri ugejeje ku myaka 60 yemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, naho Umupolisi muto ashobora kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ageze ku myaka 40.
Ku wa 2 Ukuboza 2025, Abapolisi 74 barimo ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, abandi 13 basezererwa kubera uburwayi.
Ingingo ya 72 y’Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi, igaragaza ko ba Ofisiye Bakuru bajya mu kiruhuko cy’izabukuru bafite imyaka 55; ba Ofisiye bato bakakijyamo bafite imyaka 50; ba Su- Ofisiye basabwa kugira imyaka 45 ngo bemererwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Iti “Gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru byerekana irangira risanzwe ry’umurimo w’umupolisi, ari byo bimuhesha uburenganzira ku mafaranga y’izabukuru nk’uko ateganywa n’amategeko y’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Rinemeza ko “Umupolisi wese ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo agejeje ku myaka 15 y’uburambe ku kazi.”
Iri teka rinateganya ko umupolisi ugeze mu zabukuru ahabwa amafaranga atangwa mu mpera z’akazi.
Ingingo ya 88 igaragaza ko “Ayo mafaranga angana n’amezi mirongo itatu n’atandatu (36) babara hakurikijwe igihembo cy’akazi n’ibindi bigenerwa umupolisi nk’uko biteganywa n’iri teka.”
Mu bapolisi baheruka gusezererwa harimo 13 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.
Risobanura ko umupolisi wese usezerewe kubera impamvu z’uburwayi “ahabwa amafaranga angana n’amezi cumi n’abiri (12) y’umushahara we wa nyuma igihe yakoraga n’ibindi bigenerwa umupolisi nk’uko biteganywa n’iri teka.”
Igika cya gatatu cy’ingingo ya 88 kivuga ko umupolisi wese usubijwe mu buzima busanzwe “ahabwa amafaranga angana n’amezi atandatu y’umushahara we mbumbe wa nyuma igihe yakoraga n’ibindi bigenerwa umupolisi nk’uko biteganywa n’iri teka.”
Umupolisi ushyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, usezerewe kubera impamvu z’uburwayi cyangwa usubijwe mu buzima busanzwe agirana na Polisi y’u Rwanda amasezerano yubahirizwa mu gihe cyose ahabwamo ayo mafaranga.
Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye, babona amafaranga y’igihembo cy’akarusho.
Iteka rya Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze ni ryo rigena ubwo buhanga n’umubare w’amafaranga birebwa n’iyi ngingo.
Mu bindi abapolisi bo ku rwego rwa Komiseri cyangwa ba Ofisiye Bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bemerewe harimo no “kwambara imyenda ya Polisi y’iminsi mikuru.”
ACP Francis Muheto washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru yayoboye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru kugeza mu mpera za 2023, ahava ajya kuyobora Boader Security Unity (BSU). Muri Kanama 2024 yoherejwe mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado muri Mozambique.
ACP Sam Rumanzi yagiye mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique nyuma yo kuyobora urwego rwa DASSO muri Minaloc.
ACP Sam Rumanzi yabanje kuyobora DASSO muri MINALOC mbere yo kujya muri Mozambique

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *