skol
fortebet

REB yandikiye ibigo by’ amashuri kubera amakosa yagaragaye mu gitabo abanyeshuri bigiramo

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Ibigo byose by’ amashuri abanza mu Rwanda byahawe ibitabo by’ Ikinyarwanda byo mu mwaka wa kabiri w’ amashuri abanza birimo amakosa y’ imyandikire mu ndirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’ amabara yakoreshejwe mu ibendera ry’ igihugu akaba atari umwimerere.

Sponsored Ad

Ni igitabo cyitwa “Igitabo cy’ umunyeshuri” aya makosa akaba agaragara ku rupapuro rwa 128 aho mu ndirimbo yubahiriza igihugu mu gitero cya mbere muri icyo gitabo handitse ngobyi idutetse aho kuba ngobyi iduhetse ahandi hakaba handitse ibiruga aho kuba ibirunga.

Iki gitabo cyanditwe na kampani yitwa DAKKAR Ltd, ikaba yarasabwe kwandika inyandiko ikosora ayo makosa.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB cyandikiye abayobozi b’ ibigo by’ amashuri yose yatanzwemo iki gitabo kibasaba kuzakira DAKKAR Ltd ubwo izaba igezeyo ijyanye inyandiko yitwa Errata yo gukosora ayo makosa.

Itangazo REB yandikiye ibigo by’ amashuri

Ibi bibaye nyuma y’ amezi make Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Bumenyi n’ Umuco UNESCO rishyize Ikinyarwanda mu ndimi zishobora kuzimira niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa