skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#22 Urugendo rwa Madamu Louise MUSHIKIWABO muri politiki

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tubararikiye guurikira ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#22 kigaruka ku rugendo rwa Mme Louise MUSHIKIWABO nanubu rugikomeza.
Mme Mushukiwabo winjiye muri Guverinoma 2009 ashinzwe itangazamakuru harimo iryari rikigereranya "BOSS" we na Hitler, uko yitwaye muri Dosiye za ba Maj Rose Kabuye, Kongo na za M23 nk’uvugira Guverinoma, Umubano n’Akarere nk’uwari uhagarariye Dipolomasi, ndetse n’uko yatsindiye kuyobora Francophonie nyamara igifaransa ino aha kihakennye cyane
Louise Mushikiwabo ni muntu (...)

Louise Mushikiwabo ni muntu ki?

Yavutse mu mwaka wa 1961, avukira i Kigali.

Mu bo bavukana, harimo na Lando Ndasingwa wari umunyapolitiki n’umucuruzi ukomeye,wahitanwe na jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 1994 n’abandi bamwe bo mu muryango we.

Madamu Mushikiwabo yakuriye i Kigali mu bwana bwe, aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20, aho yaje kuva ajya gukorera banki nyafurika y’iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.

Avuga adategwa Igifaransa n’Icyongereza - indimi ziyongera ku rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

Ni we minisitiri warambye ku mirimo ye nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga kurusha abandi bose bategetse iyi minisiteri muri leta y’u Rwanda ya nyuma ya jenoside.

Yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009,avaho amaze gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa mu Ukwakira 2018.

Mbere yaho yabanje kuba minisitiri w’itangazamakuru - minisiteri yaje gukurwaho.Yanabaye Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#22: Louise MUSHIKIWABO/ Uko yinjiye muri Guverinoma no muri Francophonie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa