Ibyo wamenya ku noti yanditseho ‘Specimen’ ikunze kuba imanitse kuri ‘Guichet’ ya banki
Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017
Muri banki hafi ya zose ku kirahuri gitandukanya umukozi wa banki utanga amafaranga n’ umukiriya wa banki haba hamanitse inoti yanditsemo ijambo ‘Specimen’ iyi noti ngo ntabwo ari inoti isanzwe nta n’ ubwo ari inyiganano nk’ uko abenshi babyibwira.
Abo UMURYANGO wabajije ku by’ iriya noti basubije ko ari inoti y’ inyiganano banki ifatana umukiriya ikayimanika hariya.
Umukozi wa banki nkuru y’ u Rwanda BNR yatangarije UMURYANGO ko iriya atari inoti ibonetse yose ndetse ko atari inoti y’ igicupuri (...)
Muri banki hafi ya zose ku kirahuri gitandukanya umukozi wa banki utanga amafaranga n’ umukiriya wa banki haba hamanitse inoti yanditsemo ijambo ‘Specimen’ iyi noti ngo ntabwo ari inoti isanzwe nta n’ ubwo ari inyiganano nk’ uko abenshi babyibwira.
Abo UMURYANGO wabajije ku by’ iriya noti basubije ko ari inoti y’ inyiganano banki ifatana umukiriya ikayimanika hariya.
Umukozi wa banki nkuru y’ u Rwanda BNR yatangarije UMURYANGO ko iriya atari inoti ibonetse yose ndetse ko atari inoti y’ igicupuri cyangwa inyiganano. Ngo iriya noti iba iriho ibiranga inoti nzima kugira ngo niba uketse ko inoti ufite ari igicupuri urebere kuri iriya yanditseho ‘Specimen’
Yagize ati “Inoti iriho Specimen ni sample. Bivuga ko iriya noti ari iyo kugaragariza abantu ibiranga inoti nzima, bayishyira hariya kugira ngo mu gihe ushidikanya ku note ufite urebe kuri iriya”
Uyu mukozi wa BNR yakomeje avuga ko iyi noti yanditseho Specimen irangwa 0000000 mu gihe izindi noti ziba zifite imibare igizwe n’ imibarwa itari amazeru gusa.
Inoti z’ inyiganano nazo hari igihe bazimanika kuri guichet gusa ngo inoti y’ inyiganano iyo bagiye kuyimanira barayitobagura kandi yo iba ifite imibare itagizwe n’ amazeru. Muri make inoti y’ inyiganano iba ifite imibare imeze nk’ iyo ku noti nzima.
Inoti nzima n’ inyiganano ziba zanditseho imibarwa itari amazeru
Ibitekerezo
Uyu munyamakuru arakoze pe, nanjye narinziko iyi noti yanditseho specimen ari inyiganano.
Iyi nkuru nari nabanje kuyisuzugura ariko ni inkuru nziza pe, buri nkuru yose umuntu asoma agira agira icyo yigiramo twamenya byinshi. Mwakoze kwandika iyi nkuru nizeye ko irigisha benshi