Icyiciro cy’abanyarwa 642 bari barafashwe bugwate na FDLR cyageze mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 22, May 2025

Abanyarwanda 642 bari bamaze igihe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barafashwe bugwate na FDLR batashye.
Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa zo ku wa 22 Gicurasi 2025, ni bwo bakiriwe ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE abatashye bose ari 642 babarirwa mu miryango 232.
Biteganyijwe ko bose bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.
Ku nshuro ya mbere hatahutse Abanyarwanda 360, bajyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, ariko icyiciro cya kabiri cy’abatahutse bari 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Abanyarwanda basaga 2,500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *