skol
fortebet

Icyizere cy’ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine cyayoyotse

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi mu Burusiya baravuga ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya byahanuye indege zitagira abaderevu 11 za Ukraine zari zoherejwe gutera Moscou, muri “kimwe mu bitero bikomeye” nk’ibi byibasiye umurwa mukuru.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, Dmitry Medvedev, avuga ko kwinjira kwa Ukraine mu karere ka Kursk k’u Burusiya bivuze ko nta biganiro bizaba hagati ya Moscou na Kyiv kugeza igihe Ukraine izatsindirwa.

Ku ruhande rwacyo, Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye indege zitagira abaderevu 50 muri 69 zoherejwe n’u Burusiya mu ijoro rimwe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Mu nyandiko yanyujijwe kuri Telegram, Depite Yaroslav Zhelezniak avuga ko abadepite 281 ba Ukraine batoye kwemeza Sitati ya Roma, ikintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo Ukraine yinjire mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa