skol
fortebet

Igihe kirageze ngo umubano USA na Afurika ushingire ku cyerekezo cy’ Afurika – Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, asanga ko igihe kigeze ngo umubano hagati w’ Amerika na Afurika uhinduke, aho ngo umubano ukwiye gushingira ku cyerekezo cya Afurika.
Umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze i Washington (USA), ihuriro rihuza abayobozi batandukanye bo muri Amerika,Uburayi na Afurika, mu kungurana ibitekerezo harebwa ejo hazaza, Atlantic Council, Center For Africa.
Atlantic Council, Center For Africa, ni akanama kagamije gufasha Amerika n’uburayi guhindura umubano (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, asanga ko igihe kigeze ngo umubano hagati w’ Amerika na Afurika uhinduke, aho ngo umubano ukwiye gushingira ku cyerekezo cya Afurika.

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze i Washington (USA), ihuriro rihuza abayobozi batandukanye bo muri Amerika,Uburayi na Afurika, mu kungurana ibitekerezo harebwa ejo hazaza, Atlantic Council, Center For Africa.

Atlantic Council, Center For Africa, ni akanama kagamije gufasha Amerika n’uburayi guhindura umubano wabyo na Afurika, hagamijwe gutezwa imbere umubano ushingiye ku kubaka ubufatanye n’ubuhahirane n’ibihugu by’afrika no kuzamura ubukungu n’umusaruro ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yerekanye ko icyerezo cya Afurika kiri kuzamuka, n’ubwo ko hari uturere turi gutera imbere kurusha utundi, Afurika irashaka gutera imbere bigendeye ku guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga no guteza imbere imiturire.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu myaka ishize, USA, yagiye ishyira ingufu nyinshi muri politiki ya Afurika kubera inyungu zayo bwite, ashimangira ko ibyo bikwiriye guhinduka, hagashyirwa imbere ubufatanye bwungura impande zombi.

Yagize ati “Hari amahirwe yo guhindura umubano wa Afurika, USA n’abandi bafatanyabikorwa, hagashyirwa imbere ibyo uyu mugabane ukeneye byihutirwa. Afurika ikwiye guhindura imyumvire ku byo yo na USA bishobora gukorana bikabyungukiramo byose. Ni umubano udakwiye kwibanda ku mfashanyo n’ubutabazi ahubwo ukagendera ku bucuruzi bwungura n’ubufatanye mu iterambere.”

Muri iki kiganiro kandi umukuru w’igihugu yavuze ko Afurika igeze aho gutekereza ku cyagerwaho, habayeho ko Afurika na Amerika bikoreye hamwe, kubw’inyungu za bose, aho Afrika igomba kureka gutekereza ko izakomeza guhabwa ubufasha n’ubutabazi, ahubwo ikibanda ku buhahirane n’ubufatanye butanga umusaruro.

Atlantic Council yashinzwe mu mwaka wa 1961, igamije guteza imbere ubuhahirane hagati y’amerika n’uburayi.

Ariko mu mwaka wa 2009 nibwo hagiyeho ishami rya Afurika, Atlantic Council, Center For Africa, kugira ngo ubwo buhahirane bw’uburayi n’amerika, n’afrika igiremo uruhare hagamijwe iterambere rya bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa